28 C
New York
April 29, 2024
Global News

Igihugu cya Maroc cyibasiwe n’ umutingito, uhitana benshi mu batuye mu misozi.

Nyakubahwa perezida Paul Kagame yihanganishije umwami wa Maroc nabaturage bikigihugu nyuma yikiza cy’ umutingito wibasiye iki gihugu ugahitana batari bake.

Maroc yapfushije abarenga 2122 abandi bagera ku 2421 barakomeretse bikomeye.

Leta ya Maroc yatangaje ko abantu nibura 2,122 bishwe n’uwo mutingito, naho abarenga 2,421 barakomereka, benshi bakomeretse bikomeye. Uwo mutingito, wo ku gipimo cya 6.8, watumye inzu zihirima, ufunga imihanda ndetse utuma inzu zimwe zihengama, ibyo biba kugeza ku nkombe yo mu majyaruguru y’iki gihugu. 

Ku wa gatandatu, Umwami wa Maroc Mohammed VI yatangaje iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu. Ingoro y’umwami yatangaje ko amatsinda yo kwita ku baturage yoherejwe, mu rwego rwo kongera ububiko bw’amaraso, amazi, ibiribwa, amahema n’ibiringiti ariko iyo ngoro yemeye ko tumwe mu duce twashegeshwe cyane n’umutingito turi ahantu hitaruye cyane kuburyo bitashobotse kutugeraho mu masaha ya nyuma y’umutingito – igihe cy’ingenzi cyane kuri benshi bakomeretse.

Amabuye manini yaguye, yafunze ibice by’imihanda yari isanzwe imeze nabi yerekeza mu misozi miremire ya Atlas, ahari uduce twinshi bwashegeshwe bikomeye n’umutingito. inyubako nyinshi zahindutse amatongo mu mujyi muto wa Amizmiz, mu kibaya cyo mu misozi miremire iri ku ntera ya kilometero hafi 55 mu majyepfo ya Marrakesh.

Ibihugu birimo Ubwami bw’ ubwongereza, Espagne na Qatar yemeye kohereza amatsinda y’ ubutabazi nibikoresho byo kwifashisha mugutabara, naho Ubufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’ America na Turukiya nayo yashegeshwe n’ umutingito mu kwezi kwa kabiri aho wahitanye 50000 bemeye ko Maroc biteguye gutanga ubufasha igihe cyose babisabwa nikigihugu.

Related posts

Igifungo cya burundu cyangwa kwicwa ku butinganyi muri Uganda.

M Fabrice

New York: Inteko rusange y’ Umuryango w’abibumbye ya 78 yatangiye Joe Biden ati “Isi iri mukaga nitutarwanyiriza hamwe Moscow”, Perezida Paul Kagame arageza kubitabiriye iyi nteko ijambo kuruyu wa 20/Nzeri/2023.

Ngenzi Kepfa

Ese Dr Rutayisire Antoine ni muntu ki?

M Fabrice

Leave a Comment