18.5 C
New York
April 17, 2024
Global News Politics

Guinea: Capiteni Camara wahoze ari perezida w’iki gihugu yatorotse Gereza.

Capitaine Maussa Dadis Camara wahoze ari Perezida wa Guiné-Conakry biravugwa ko yatorotse gereza yari afungiyemo nyuma yo kuva ku butegetsi.

Kuri uyu wa gatandatu mugitondo cya kare nibwo humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu mu mujyi wa Conakry, bikiba abantu babanje gukeka ko harimo kuba Coup d’état, ndetse ibikorwa byinshi muri uyu mujyi byahise bihagarara.

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’ubutabera yatangajwe na Minisitiri w’ubutabera Charles Alphonse Wright yatangaje ko: urusaku rw’amasasu rw’umvikanye ari urw’abarwanyi bari baje gucikisha Captaine Camara na bagenzi be batatu bari bafunganwe nyuma yo kugaba igitero kuri gereza bari bafungiyemo.

Aba batorotse gereza bafunzwe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi muri 2009, bafungwa bazira ubwicanyi bwakorewe abatari babashyigikiye.

Amakuru avuga ko nyuma yo gutoroka kwa Cptn Camara na bagenzi be, imipaka yose yo muri iki gihugu yahise ifungwa ndetse hanatangira operasiyo yo kubahigira hasi hejuru.

 

Related posts

ABANYARWANDA BAKUNDA URWENYA NDETSE TWIMUKIYE AHANDI HAGUTSE KURUSHAHO KUGIRA NGO BARUSHEHO KURYOHERWA N’ISEKA RUSANGE, IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NDARUHUTSE MERCI UTEGURA GEN-Z COMEDY SHOW. 

Ngenzi Kepfa

Urubanza rw’ abarega Intumwa Paul Gitwaza rukomeje kutavugwaho rumwe n, abakristu kuko bidakwiye bikomeje kuba ikibazo kwamadini kujyanana mu nkiko.

Ngenzi Kepfa

Fally Merci asanga kumenya amateka y’igihugu byabateye kumva ko bakwiye kurwanya ikibi cyose no guharanira ko Jenocide itazongera kubaho ukundi.

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment