18.5 C
New York
April 17, 2024
Global News Politics

CONGO: Imirwano irakomeje hagati ya M23 n FARDC, FDRL na Wazalendo Hafashwe ingabo Z’u Burundi ziri ku ruhande rwa Leta

Muri Dr Congo Umutwe wa M23 ukomeje imirwano n’ingabo za Leta FARDC ndetse n’abandi barwanyi basanzwe bazifasha muri iyo mitwano harimo nka Wazalendo na FDRL, uyu mutwe wa M23 watangaje ko mu mirwano yuyu munsi wafashe abasirikare b’ingazo z’u Burundi zari zaje gufasha leta ya Congo.

Lawrence kanyuka usanzwe ari umuvugizi wa M23 mu bya Politike yemeje aya makuru ko aba basirikare b’u Burundi bafatiwe mu mirwano yabahuje n’ingabo za Leta ya Congo. Gusa uyu muvugizi w’uyu mutwe ntiyemeje nimba aba basirikare ari abari mu butumwa bwa EAC bw’ingabo za Africa y’iburasirazuba ziri mu butumwa bw’amahoro muri congo (EACRF).

Uyu muvugizi wa M23 kandi yongeyeho ko uretse aba basirikare bafashwe hari n’intwaro nyinshi n’ibikoresho bya gisirikare ingabo za congo zataye mu nzira zihunga.

Mu minsi ishize ubwo imirwano yuburaga M23 yashinje ingabo z’u Burundi kubaza zaranyuranyije n’amasezerano yemejwe n’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika y’Iburasizuba agamije kugarura amahoro muri Congo, aho yasabaga ko M23 irekura uduce yari yarambuye FARDC mu mirwano yabaye mu mwaka wa 2022, ikaduha ingabo za EACRF z’umuryango wa EAC, hagakurikiraho kuganira na Guverinoma ya Kinshasa bakemura ibibazo mu mahoro.

 

 

 

Related posts

Sudan: Umuryango mpuzamahanga uratabariza abari kwicwa badafite ubarengera mu mirwano ya RSF na Leta.

Ngenzi Kepfa

Nyaruguru: Abana bari bavutse bafatanye bitabye Imana ubwo abaganga bageragezaga kubatandukanya

Ngenzi Kepfa

Fally Merci arararikira abanyarwanda kuzaza mw’ Iseka Rusange aho Anita Pendo nawe ari mu bazagaragara muri Camp Kigali kuwa kane tariki 2/Ugushyingo/2023.

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment