18.5 C
New York
April 17, 2024
Global News

Sudan: Umuryango mpuzamahanga uratabariza abari kwicwa badafite ubarengera mu mirwano ya RSF na Leta.

Umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru mw’ishami rya UN ryita ku mpunzi HCR, kuri uyu wa kabiri yatanze umuburo ati “ibibazo bizugariza ikiremwa muntu muri Sudani ku rugero umuntu atatekereza”, aho miliyoni z’abantu barimo kuva mu ngo zabo biturutse ku mirwano irushaho gukara. Umuyobozi ushinzwe umubano n’amahanga muri HCR. Akubutse muri Sudani, aho yamaze icyumweru muri Leta ya White Nile hamwe no ku mupaka no mu tundi turere, twegereye Sudani y’amajyepfo. Agira ati:

Abaturage bagizwe impunzi niyi ntambara.

“Ibintu birakomeye. Turimo kubura amacumbi, turimo kubura amazi, turimo kubura ibiribwa, kandi ONU, imiryango itegamiye kuri Leta, birimo kujya hamwe, ariko mu by’ukuri, ntibihagije urebye ibikenewe. Dufite impungenge cyane. Aha uravuga miliyoni esheshatu z’abantu bateshejwe ibyabo, hombi, imbere muri Sudani no mu bihugu bituranyi, kandi bitewe n’ubushyamirane, ubushyamirane bushobora guhagarikwa. Dukeneye ko imirwano ihagarara, dukeneye igisubizo cya politiki, bityo abo bantu bakabasha gusubira mu ngo zabo batekanye, kandi bagasubura mu mashuri, bagasubira ku mirimo yabo, bakongera gutangira ubuzima. Ibi rwose ntibishobora gukomeza”.

Dominique Hyde yavuze ko kuba hataboneka amafaranga ahagije, birimo kugira ingaruka ku bikorwa by’ubutabazi imbere no hanze ya Sudani. Kuva imirwano itangiye tariki 15 z’ukwezi kwa kane, hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe witwara gisirikare, wa Rapid Support Forces, HCR ivuga ko abantu miliyoni 4.5 bateshejwe ingo zabo imbere muri Sudani, mu gihe miliyoni 1.2 bahungiye mu bihugu bituranyi. Ibi birimo Chadi, Misiri, Sudani y’epfo, Etiyopiya na Rebuburika ya Santrafurika.

Gahunda ya UN yita ku birimbwa PAM, itangaza ko ubushyamirane bwakajije umurego muri Sudani, burimo gutuma abantu barushaho guhunga, bikaba birimo gushyira igihugu mu bibazo by’ingutu by’ubukungu, kandi birimo kukiganisha mu nzara yo ku rwego ruhanitse, aho miliyoni zirenga 20 z’abantu, ubu bugarijwe n’inzara ikabije.

Related posts

Morocco: Ambasaderi mushya yagejeje impapuro zimwemerera guhagararira igihugu kuri Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga.

Ngenzi Kepfa

Ambassade y’ Ububiligi mu Rwanda bahawe urwamenyo.

M Fabrice

France: Leo Messi icyamamare muri ruhago y’ isi yongeye gukora amateka mw’ ijoro ridasanzwe m’ Ubufaransa.

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment