18.5 C
New York
April 17, 2024
News Politics

Morocco: Ambasaderi mushya yagejeje impapuro zimwemerera guhagararira igihugu kuri Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga.

Ubwami bwa Maroc ni kimwe mu bihugu bikomeye cyane ku mugabane w’ Afurika giherereye mu majyaruguru ni gihugu kiyoborwa n’ Ubwami gikora ku nyanja ya Atalantike na Mediterane ndetse kigahana imbibi na Algeria ndetse ni kimwe mu bihugu binyurwamo na bashaka kujya mu burayi kuburyo bw’ ubwimukira baturutse muri Afurika kuko iki n’ igihugu gihana imbibi nu duce turimo akitwa Tetouan ugana muri Esipanye (Spain) mu gace kitwa Gibraltar.

Amb. Shakilla Kazimbaya Umutoni mushya uhagarariye u Rwanda muri Maroc yashyikirije impapuro z’ imwemerera guhagararira igihugu Minisitiri w’ ububanyi n’amahanga Nyakubahwa Naaser Bourita.

Umwami Mohammed wa VI numwe mu nshuti z’ u Rwanda cyane yagiye ahura kenshi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda HE Paul Kagame mubihe bitandukanye ibihugu byombi byagiye bisinyana amasezerano y’ ubufatanye nimikoranire itandukanye nyuma yo gusoza imirimo ye uwaru hagarariye u Rwanda muri Maroc Madam Zaina Nyiramatama yagaragaje ko ashimira cyane abahagariye ibihugu byabo bakoranye neza by’ umwihariko mu miryango ibihugu bihuriramo n’ u Rwanda nka Commonwealth na Francophonie ndetse n’ abagore bahagarariye ibihugu byabo muri Maroc.

Amb. Zaina Nyiramatama nyuma yo gusoza ubutumwa bwe yasimbuwe na Madam Shakilla Kazimbaya Umutoni aho yaraye ashyikirije Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ ubwami bwa Maroc Nyakubahwa Nasser Bourita kopi zimwemerere guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, mw’ ijambo Amb. Shakilla Kazimbaya Umutoni yavuze nyuma yo gushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda abinyujije kurukuta rwe rwa X yashimiye byimazeyo Minisitire w’ ububanyi n’ amahanga Nyakubahwa Nasser Bourita ko yamwakiriye neza ubwo yakiraga impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda.

Related posts

HAGIYE KONGERA KUBA IBIRORI BYO KWITA IZINA MU KINIGI, MUSANZE IKOMEJE KURIMBISHWA NO KWITEGURA KWAKIRA ABAVUYE IMIHANDA YOSE YISI BAJE KWIHERA IJISHO UBWIZA BW’ IBIRUNGA.

M Fabrice

Urubanza rw’ abarega Intumwa Paul Gitwaza rukomeje kutavugwaho rumwe n, abakristu kuko bidakwiye bikomeje kuba ikibazo kwamadini kujyanana mu nkiko.

Ngenzi Kepfa

Nyaruguru: Abana bari bavutse bafatanye bitabye Imana ubwo abaganga bageragezaga kubatandukanya

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment