Ese Dr Rutayisire Antoine ni muntu ki?

Pasitori Dr Rutayisire Antoine.

Dr Antoine Rutayisire yamenyekanye cyane nkumushumba cyangwa umupasitori mwitorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera ahazwi nko mu Giporoso, Pasitori Dr Rutayisire yabaye Vice Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge kuva 2002 kugera 2011 murugendo rwe Dr Rutayisire yagiye anyuza ubutumwa mu bitabo bigera kuri 7 aho yibandaga cyane kubutumwa bw’ Ijambo ry’Imana, Ubumwe n’Ubwiyunge, Imibereho myiza yabashakanye mu Ngo zabo, Isanamitima n’ amahoro ndetse no kubabarira no kubana mubihe u Rwanda rwari ruvuyemo byamarorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

 

Pasitori Dr Rutayisire Antoine mu rugendo rwe rwamashuri yize mwiseminari nto ya Zaza ahakura Impamyabumenyi yo diporome, yakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda mwishami ry’ indimi yakomeje kucyiciro Masters aho yayikuye mu Bwongereza muri Kaminuza ya North Wales , yakomereje muri Leta Zunze Ubumwe z’America aho yahakuye indi mpamyabumenyi ya Masters mubijyanye nimiyoborere muri Fuller Theological Seminary ndetse agira a Dogitora yikirenga muri Theology.

 

Pasitori Dr Rutayisire undi murimo yakoze yabaye umuyobozi w’ Umuryango wivugabutumwa AEE (African Evangelistic Enterprise Rwanda) yagiye akora nindi mirimo myinshi gusa urugendo rwo kuba umushumba muri Angilikani yaruhereye mu Kiyovu ahari Cathédrale Saint Etienne munsi ya KIST ahava aza kuyobora Paruwasi ya Remera aho ashoje urugendo rw’ ubuyobozi akorera gusa umurimo w’ ivugabutumwa wo azawukomeza kuko nubwo agiye mu kiruhuko cyizabukuru Ku myaka 65 aracyafite imbaraga zo gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza.

 

Dr Rutayisire ni umwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 aho yarokokeye muri Stade Amahoro ubwo inkotanyi zafataga iyi stade yagiye yumvikana ashimira kenshi inkotanyi, numwe mu bayoboye ikigo cyagize uruhare rukomeye mu kunga abanyarwanda ndetse nkumuntu wumunyabwenge kenshi yakunze kujya agira amwe mumagambo agenda afasha benshi kubabarirana no kubana neza. 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *