19.1 C
New York
May 19, 2024
News

Fally Merci asanga kumenya amateka y’igihugu byabateye kumva ko bakwiye kurwanya ikibi cyose no guharanira ko Jenocide itazongera kubaho ukundi.

Umunyarwenya Fally Merci n’ itsinda rya Gen-Z Comedy Show bunamiye inzirakarengane za Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.

Kuruyu munsi w’ itariki 16/Mata/2024 mu rwego rwo gukomeza Kwibuka kunshuro ya 30 Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wi 1994 arikumwe n’ itsinda ry’ abanyarwenya muri rusange bose bakorana, umunyarwenya Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci utegura akanayobora ibitaramo by’ urwenya mu Rwanda bizwi kw’ izina rya Gen-Z Comedy Show basuye urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguyemo mu cyubahiro abatutsi barenga ibihumbi 25 bakuwe mubice bitandukanye by’umujyi wa Kigali mu turere dutandukanye Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.

Abagize Itsinda rya Gen-Z Comedy Show n’ urubyiruka rwavutse nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wi 1994.

Nyuma y’ Icyumweru cy’ icyunamo Kwibuka birakomeza mugihe cy’ iminsi 100 ihwana n’igihe Jenocide yakorewe abatutsi yamaze aho ubwo yatangizaga icyumweru cyo Kwibuka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yacanye urumuri rw’ icyizere rwaka mugihe cyose cyiyo minsi, Abanyarwenya bose barimo abamaze kubaka amazina akomeye bakunze kugaragara muri Gen-Z Comedy Show bavutse nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi.

Mubutumwa Ndaruhutse Merci yanyujije ku mbugankoranyambaga yanditse mu rurimi rw’ icyongereza yagize ati “Uyumunsi Itsinda rya Gen-Z na Banyarwenya basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali bunamira kandi baha icyubahiro inzirakarengane za Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wi 1994.

Mugusura urwibutso bahigiye amateka y’uburyo Jenocide yakozwe, icyayiteye, ukuri ndetse nuko yakozwe ndetse bahigira urugendo rw’ ubumwe n’ ubwiyunge bw’ abanyarwanda, nuko igihugu cyongeye kwiyubaka nyuma y’ imyaka 30.

Yashimangiyeko ururugendo rwabateye kumva ko bakwiye kurwanya ikibi cyose no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Umunyarwenya Ndaruhutse Merci ategura ndetse akayobora ibitaramo by’ urwenya mu Rwanda mu mahema ya Camp Kigali, amaze imyaka ibiri buri kwezi ategura ibitaramo bibiri aho abanyarwanda biganjemo urubyiruka bitabira ibitaramo bye kubwinshi ndetse nkuko adahwema kubivuga ko intego ye arugutuma urwenya rugira uruhare mu byishimo by’ abanyarwanda ariko kandi runazamura impano nshya z’ abana b’ abanyarwanda bakora urwenya.

Image Sources Gen-Z Comedy Show.

Related posts

CP JOHN B. KABERA ASIZE AMATEKA KU MWANYA W’UMUVUGIZI WA POLICE Y’U RWANDA.

M Fabrice

Ese Dr Rutayisire Antoine ni muntu ki?

M Fabrice

GEN-Z COMEDY SHOW BASHYIZE KW’ISOKO SHOCOLA ZABO ZIKORERWA MU RWANDA, ARIEL WAYZ YANYUZE ABITABIRIYE ISEKA RUSANGE NDETSE UBWITABIRE BWARI KU CYIGERO CYO HEJURU (SOLD OUT).

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment