
Kuruyu wa mbere tariki 29/gicurasi/2023 nibwo mubiro bye Nyakubahwa Perezida wa Uganda yasinye itegeko rihana ndetse rigakumira ubutinganyi, ibi yabikoze nyuma yo gushyikirizwa iri tegeko rivuye munteko ishingamategeko yigihugu cye. Perezida Yoweri Kaguta Museveni yakunze kugaragaza ko ibibintu by’ ubutinganyi atari ibya banyafurika ahubwo bitiza umurindi nabo mu burengerazuba bwisi nka Leta Zunze Ubumwe z’ America n’ abanyaburayi.
Byemezwako umuco w’ abanyafurika udakwiye gutobwa n’ imyanda yabagashaka buhake babatindi batagira umutima, Nkuko Nyakubahwa Perezida Kaguta Museveni yasinye itegeko rirwanya ndetse rigahana ubutinganyi mu gihugu cye cya Uganda, byagarutsweho n’ abatari bake ibi abikoze mugihe bari baherutse kumwihanangiriza kutazigera arisinya kuko aruguhonyora uburenganzira bwamuntu aho nawe yakomeje gutsimbarara ko ubutinganyi budakwiye guhabwa intebe mu gihugu cye.
Nyuma yo gusinya iri tegeko abenshi mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda bazamuye ijwi risaba ko iri tegeko ryakurwaho kuko ribangamiye uburenganzira bwamuntu muriki gihugu ndetse nimiryango mpuzamahanga yagize icyo ibivugaho basabako byaba byiza iri tegeko rikuweho kuko bishobora kuviramo benshi guhohoterwa.
Abandi kumbuga nkoranyambaga bagaragaje ibitekerezo bitandukanye bimwe byiganjemo kukugaragaza ko iri tegeko ryari rikwiye gushyirwaho kuko kuryamana kwabahuje igitsina cyangwa ubutinganyi ibi atari umuco w’ abanyafurika. Ndetse abandi nabo bagaragaza ko iri tegeko ari ukubangamira ubushake bw’ abantu muguhuza ibitsina, babifata nko kurengera.
Muri Uganda umuntu uzajya afatwa aryamana nabo bahuje igitsina azajya ahanishwa igifungo cya burundu ndetse bishobora no kuba igihano cy’ urupfu hashingiwe kuburemere igihe byemejwe n’ urukiko, nko mugihe bikorewe umwana, ufite ubumuga cyangwa biviriyemo ukorewe iki cyaha kwandura indwara idakira.
Gusa nkuko iri tegeko ryari risanzwe rivugako abafite imyitwarire itandukanye nuko baremwe bose bajya bafatwa nkabakora imibonano mpuzabitsina nabo bahuje imiterere ibi byaje gukurwaho n’ urukiko rurengera itegeko nshinga kuko hashoboraga guhohoterwa n’ abadafite imico cyangwa iyi myitwarire yo kuryamana bahuje igitsina.