Minisiteri y’Uburezi yamaze gushyira hanze amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’iby’Icyiciro Rusange mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru kurusha basaza babo mu mashuri abanza n’ay’icyiciro rusange ababyeyi bagaragaje kwinubira ibigo NESA yoherejeho abana babo kuko umwaka ushize Minisiteri y’Uburezi yari yatangaje ko abana bazajya bahabwa ibigo byegereye hafi y’iwabo bamwe mu babyeyi binubiye cyane uwo twaganiriye ya tubwiko nk’umwana we watsinze bamwohereje I nyamasheke aturutse mu mujyi wa Kigali arimo asaba ko umwana we yahabwa ikigo cyo mu karere ka Kicukiro kuko arinaho yari yasabye kwiga.

Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cya MINEDUC giherereye ku Kacyiru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2023, Mu mashuri abanza, hiyandikishije 203.086, muri bo abakobwa ni 111.964 mu gihe abahungu ari 91.119. Muri bo abakoze ibizamini ni 201.679, hatsinze 91,1%, muri bo 55,9% ni abakobwa mu gihe abandi ari abahungu. Mu basoza Icyiciro Rusange hiyandikishije 131.602, barimo abakobwa 73.561 n’abahungu 58.401. Mu biyandikishije bose, abakoze ni 131.051, abatsinze bangana na 87.97%, muri bo abakobwa bangana na 54,8%.


Umwana witwa Kwizera Regis wiga ku kigo cy’amashuri abanza cya EP Espoir de l’Avenir kiri mu Karere ka Bugesera ni we wahize abandi mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza akurikirwa na Cyubahiro Herve wo ku ishuri rya Crystal Fountain Academy ryo mu Karere ka Kamonyi.

Naho umwana witwa Umutoniwase Kelie wiga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Fawe Girls School kiri mu Karere ka Gasabo ni we wahize abandi mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, akurikirwa na Ihimbazwe Niyikora Kevine wo muri Lycee Notre-Dame de Citeaux kiri mu Karere ka Nyarugenge.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinze Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, yagaragaje ko mu masomo batsinze cyane Ikinyarwanda kiri imbere. Ati “N’andi masomo barayatsinze muri rusange. Mu bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza imibare yatsinzwe cyane. Navuze Ikinyarwanda kuko ari cyo batsinze cyane.’’
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko muri uyu mwaka mu guhabwa ibigo abanyeshuri bakwiye gukurikiza ibyo bahawe.
Yagize ati “Nta muyobozi w’ishuri, minisitiri cyangwa undi wese ushobora gushyira umwana mu mwaka wa mbere cyangwa uwa kane. Uwabona ikigo yoherejweho atajyayo, cyangwa yahindura hari uburyo bwashyizweho bwo kujurira. Abe ari bwo tuzakoresha. Ndizera ko twese tuzafatanya kugira ngo tuzabikore neza kugira ngo abana bacu bazahabwe amahirwe yokwiga neza.