18.5 C
New York
April 17, 2024
News Politics

RDC: Umuryango w’ abibumbye urashaka ko imbunda zihagarara muri Kivu ahobari guhanganira hagati ya FARDC n’ imitwe bakorana na M23.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres ku gucecekesha urusaku rw’imbunda mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Ibyo biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira, Perezida Kagame akaba yahamirije Guterres ko igisubizo kizima kuri ibyo bibazo atari icya gisirikare ahubwo hakenewe igisubizo cya Politiki.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro ya giranye n’ Umunyamabanga w’Umuryango w’abibumbye Bwana António Guterres bagarutse ku kibazo cya RDC.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashimangiye ko abo bayobozi bombi baganiriye ku gukomeza ubufatanye bufatika mu guharanira amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu nzira zashyizweho ku rwego rw’Akarere, Muri izo nzira za Politiki hari ibiganiro bya Luanda ndetse n’ibya Nairobi byakozwe kandi bikurikiranirwa hafi n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame yavuganye na Guterres nyuma y’ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amwerika Hon Antony J. Blinken, aho yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye gahunda z’ibiganiro byo ku rwego rw’Akarere bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri RDC no mu Karere kose, Ibi biganiro biri kuba mu gihe Leta ya Tshisekedi yinangiye kuganira n’umutwe wa M23 intambara ikaba ikomeje guhitana inzirakarengane z’abasivili.

Related posts

BASHIMIWE CYANE N’ABANYARWANDA KUBWUBUZIMA BWABO BAHAYE IGIHUGU, GEN JAMES KABAREBE NA GEN FRED IBINGIRA BARI MUBAGIYE MU KIRUHUKO CYIZABUKURU.

M Fabrice

Leta y’u Rwanda irateganya amasomo yihariye kubasoje igifungo cya Jenocide

M Fabrice

GABON: IMPINDURA MATWARA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA MURI POLITIKE Y’ AFURIKA, ALI BONGO NAWE YANZWE N’IGISIRIKARE.

M Fabrice

Leave a Comment