Nubwo Inteko rusange y’ Umuryango w’abibumbye kunshuro ya 78 yatangiye ku munsi wo kuwa kabiri tariki 19/Nzeri/2023 bamwe mu bakuru b’ibihugu byibihangange batitabiriye barimo Vladimir Putin w’ Uburusiya, Xi Jin Ping w’ Ubushinwa, Emmanuel Macron w’ Ubufaransa na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak byatangajwe ko batitabira Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, igaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere rirambye.

Umukuru w’ igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame witabiriye iyi Nteko I New York muri Leta Zunze Ubumwe z’America akomeje ibikorwa bya diporomasi no kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’ibihugu n’abandi bayoboye ibigo bikomeye kwisi aho ari no kwitabira ibikorwa bimwe na bimwe byamahuriro nibiganiro bigaruka ku iterambere ry’isi n’ umugabane muri rusange.

Kuruyu wa 20/Nzeri/2023 nibwo biteganyijweko ageza ijambo kubateraniye i New York kucyicaro cy’ Umuryango w’abibumbye ni mu gihe iyi Nteko rusange y’ Umuryango w’abibumbye kunshuro ya 78 izasoza imirimo yayo tariki 26/Nzeri/2023 kuruyu wa 19/Nzeri uretse umunyamabanga w’Umuryango w’abibumbye Bwana António Guterres undi ukomeye wagejeje ijambo ryari ryitezwe nabatari bake kwisi ni Muzehe POTUS Nyakubahwa Perezida Joe Biden imbere yabitabiriye iyi Nteko rusange y’ikije cyane kukibazo cy’ Uburusiya bwateye Ukraine aho yemejeko isi izahura ni bibazo niba Valdimir Putin yigaruriye Ukraine.

Ndetse na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yari mubicaye muri iyi Nteko rusange y’ Umuryango w’abibumbye aho nawe azageza ijambo kubitabiriye iyi nteko rusange ya 78, Muzehe POTUS yabwiye abatuye isi ko nibadashyira igitutu ku Burusiya ngo bihagarike intambara kuri Ukraine ubwigenge bw’ abatuye isi bose buzaba buri mukaga kuko ntamutekano uhamye buri wese afite Ukraine niba yigaruriwe na Moscow.
