18.5 C
New York
April 17, 2024
Global News Politics

RDC: Muri Kivu M23 igiye guhangana n’ ingabo za SADC, USA ikomeje kugaragaza impungenge z’ intambara.

Intambara ishyamiranije ingabo za RDC n’ abaturage barwanira uburenganzira bwabo mu Ntara za Kivu zombi aho nyuma y’ ubwumvikane bwabaye hagati ya Leta ya Kinshasa n’ umutwe wa M23 gusa ntibyashyizwe mu bikorwa ibyo byatumye abaturage bakomeza kukwicwa mu bice ababarwanyi bakomokamo muri RDC nabo bongeye kwegura intwaro bahangana no kwishakira umutekano bongera ku genzura bimwe mu bice bitandukanye by’ igihugu ibi byatumye hongera kubaho intambara hagati ya FARDC nindi mitwe bahisemo gukorana nayo muguhangana na M23.

Intambara muri RDC ikomeje gutera umutekano muke muri Kivu birakekwako ishobora no kwinjira mu karere.

Mubice bitandukanye by’ uburasirazuba bwa RDC hakomeje kumvikana urusaku rwimbunda nto ni nini zikomeje kurashishwa cyane mu misozi y’ ibirunga ndetse nindi misozi ihegereye nkahazwi cyane nko ku Mabere y’ inkumi ndetse nibindi bice, bararwana gutya ariko hari abasirikare b’ Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba bagiyeyo nyuma yo kongera kubura kwimirwano ndetse nyuma by’ umwihariko y’ inama z’ abakuru bibihugu ba EAC nibwo izi ngabo zagiye muri RDC aho zabereye i Luanda, Nairobi na Bujumbura.

Ingabo za M23 zakomeje kugaragaza ko zishaka kuganira na Leta yabo gusa ubutegetsi bwa Kinshasa bwanze bukomeje kugirana ibiganiro nabo ahubwo biyemeza guhanga nabo binyuze muburyo bw’ intambara kurubu ibice barwaniramo birimo Kanyamahoro no munkengero z’ umujyi wa Goma aho bamaze kuwegera cyane nyuma yo kongera ibitero kwa FARDC kuri M23 uyu mutwe ukomeje kurwana ushushubikanya ingabo za Leta.

 

Nubwo ntabiganiro byihariye birikubaho gusa intambara iri gukomeza kugaragaza ubukana kuko iri kwinjiramo abatari bake aho muri iki cyumweru haumvikana intambara ikomeye gusa yajemo izimbaraga aho byemezwa ko hari ingabo z’ Abarundi ziri kurwanira hariya ndetse nyuma yo kuraswa kw’ ibirindiro by’ ingabo za EAC ahari hacumbitse ingabo za kenya hagapfamo umusirikare umwe byatumye zihunga biremezako zishobora kutazongererwa manda kuko iyo zifite izasozwa m’ Ukuboza/2023.

 

Ingabo za EAC mu gihe zikomeje guhunga Leta ya Kinshasa iramezako SADC igiye kuza muri ikigihugu kugifasha guhangana nuyu mutwe wa M23 wagaragaje ibi abasesenguzi nabagaragza ikibibazo biri muri RDC baremeza ko biza gutuma ino ntambara ifata indi ntera ikomeye cyane bagahangana nihuriro ry’ ingabo nyinshi ibishobora kongera guteza umutekano muke mu karere ndetse bikagura iyi ntambara mu bindi bihugu mu kiganiro cya Perezida Kagame yagiranye na Blinken wa USA baganiriye neza ku bibazo bikomeje kugaragara mu karere by’ umwihariko na RDC.

Related posts

UNGA78: Ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ry’ibanze kuguhwitura isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye bigira ingaruka kuri Afurika ihezwa kuruhando mpuzamahanga mugufata ibyemezo biyireba.

Ngenzi Kepfa

MURUGENDO RW’IMYAKA 33 ARASHIMA AGASABA ABAKIRISITU KUMUSABIRA.

Ngenzi Kepfa

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wakiriwe mwihuriro rya G20, Xi Jin Ping na Valdimir Putin ntibitabiriye inama y’ I New Delhi.

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment