Imyaka 33 ishize Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda ahawe ubupadiri na Mutagatifu Yohani Pawulo wa kabiri ubwo yasuraga u Rwanda.

Yafashe umwanya ashimira abakirisitu Gatolika bose kw’isi bamwifurije isabukuru nziza mumuhamagaro wa Nyagasani abinyujije kurukuta rwe rwihariye rwa X Antoine Cardinal Kambanda aho yikije kugusaba nanone imbaraga zisengesho ryo kumusabira kuri Nyagasani nano yagize ati “Bavandimwe, ndabashimira mwese mwamfashije gushimira Imana ingabire zayo. Imana ibahe umugisha kandi mukomeze munsabire ni inkunga ikomeye.”
Nyirubutungane Mutagatifu Papa Pawulo II yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu kuva tariki ya 7/Nzeri/1990, nirwo ruzinduko rukumbi rwa mbere umushumba wa Kiliziya Gatolika kwisi yagiriye kubutaka bw’u Rwanda.

Hari tariki 8 Nzeri 1990, ubwo Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yasuraga u Rwanda yatanze ubusaseridoti kuri Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Diyosezi ya Kigali na Mgr Vincent Harorimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri kurubu aba babaye abasenyeri barizihiza isabukuru y’imyaka 33 ishize bahawe ubupadiri.