18.5 C
New York
April 17, 2024
Global News Stories

Ireland: Uwaruherutse gucagahigo muri Nigeria yakuwe kumanya wa mbere na Fisher muri GWR.

Umutetsi w’ umunya-Irelande usanzwe akorera mu Buyapani witwa Alain Fisher yakoze amateka yaherukaga gukorwa n’ umukobwa wo muri Nijeriya wo guca agahigo ko guteka amasaha menshi ataruhutse uyu yatetse amasaha agera kuri 93 n’ iminota 11 gisa Fisher we yatetse amasaha agera ku 119 n’ iminota 57 aho yatekaga ubwoko bw’ inryo zo muri Ireland ibi biratangawa nabasanzwe batanga ishimwe kubakoze uduhigo dukomeye kwisi Guinness World Record.

Umunya- Nigeria Hilda Baci umukobwa wakoze amateka yo guteka igihe kinini yasimbuwe n’ umunya-Ireland ukorera mu Buyapani. 

Nubwo uyu munyanijeriyakazi Hilda Baci wegukanaga uyumuhigo wo guteka ukemezwa na GWR yari yabashije kuwesa muri Kamena uyu mwaka naho Fisher we nawe yemezako yifuje gukuraho akagahigo nyuma yo kubibona ku mbugankoranyambaga benshi mu batuye muri Ireland bakunze kugerageza ibintu byinshi bashaka nabo guca agahigo bakandikwa mu gitabo cyahariwe uduhigo kwisi.

Hilda Baci wari waramaze guca akagahigo we yari afite amasaha 93 n’ iminota 11 ubwo yabazwaga icyabimuteye yagize ati “Nari mbizi ko nkeneye gukora ikintu kidasanzwe kugirango njye kw’ ikarita, nshyireho igihugu cyanjye Nijeriya ndetse nshireho umugore w’ umunyafurikakazi” abagenzura utuduhigo nabo bongeye kuvuga ko na Alan Fisher nawe yagize ati “Ibyo bagenzi banjye bakoze Lata na Hilda nabyo byabaye intangarugero. Ubwo uyu Fisher yatekaga yabashije guhata ibirayi bigera kubiro 300 by’ ibirayi niwe wahise ahiga Hilda Baci muri iyi marathon yo guteka.

Fisher yagize ati: “Ubwo umunaniro wabaga utangiye kungeramo, byarushagaho kungora gukomeza kuba nkanuye igihe cyose nabaga nicaye ntangiye guhata.

“Umuvuduko wo guhata wabaga wenda kuntembagaza. Nagize ibitekerezo bitandukanye n’ibirimo kubaho bya nyabyo ku munsi ubanziriza uwa nyuma. Narahindukiye ngira ngo nsabe umuntu kugira icyo ampereza, nkuko nakabikoze ku munsi usanzwe, ariko nsanga nta muntu uhari.” Mu buryo butangaje, Fisher yaranakomeje aca umuhigo w’isi wo guteka imigati ubutaruhuka, akoresheje amasaha 47 n’iminota 21, nkuko GWR yabivuze.

Nyuma y’izo ‘marathons’ zombi, Fisher yari yamaze guteka imigati iryohereye izwi nka ‘soda bread’ ipima kg 357 hamwe n’amagaburo 3,360 y’ibiryo. Baci yagaragaje kwemera n’umutima mwiza ko ahigitswe, ubwo yatangaga ikamba rye.

Hilda yagize ati: “Ndagushimiye cyane Alan Fisher! “Ndishimye cyane kuba narashoboye kugira uyu muhigo w’icyubahiro cyinshi kandi ukomeye cyane kuburyo igihe cyose nzahora ntewe icyubahiro kandi nshima urukundo rwose no kunshyigikira.”

Related posts

DR Congo: Jean Marc Kabund wateganyaga kwiyamamariza kuba Prezida yakatiwe imyaka 7 y’igifungo

Ngenzi Kepfa

Dr-CONGO: Wazalendo,FDRL Na FARDC imirwano ikomeye irakomeje hagati yabo na M23 Abaturage amagana bavuye mu byabo.

Ngenzi Kepfa

Ambassade y’ Ububiligi mu Rwanda bahawe urwamenyo.

M Fabrice

Leave a Comment