18.5 C
New York
April 17, 2024
Global News Stories

Uganda: Umugore wa Katanga umunyemari ukomeye muri Kampala biravugwa ko yaba yivuganye umugabo we.

Uganda mu mujyi wa Kampala polisi yaho yangaje ko iri gukora iperereza ku rupfu rw’umunyemari witwa Henry Katanga wiciwe iwe mu rugo.

Ubu bwicanyi bwakorewe uyu munyemari bavuze ko bwakorewe mu gace ka Mbuya Hill ni mu nkengero za kampala muri Division ya Nakawa bwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kane.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda kiravuga ko umwe mu bakobwa buyu munyemari Katanga yatangarije polisi ko se umubyara yabanje kugirana ibibazo byo kutumvikana na nyina Molly Katanga ubwo bari bari mu nzu yabo mbere yo kwumva isasu rivugiye mu cyumba cyabo.

Uyu mukobwa yabwiye polisi ko nyuma yo kwumva isasu yihutiye kugera mu cyumba maze agasanga se w’imyaka 61 ku buriri amaraso ari kuva mu mutwe mu gihe nyina we yari aryamye hasi ubona yataye ubwenge.

Umwe mu bo mu nzego z’umutekano yatangarije Daily Monitor ko: uwo mugore wa nyakwigendera witwa Katanga Molly ubwo bamusangaga yataye ubwenge yihutanwe kwa muganga n’abagize umuryango we ku bitaro bya IHK ngo avurwe mbere yuko polisi ihagera.

Nyuma yuko polisi ihageze bamwe mu bagize umuryango bari mu maboko ya polisi mu gihe iperereza rigikomeje.

Nyakwigendera n’umugore we bivugwa ko ari bo baranguzaga cyane ibikoresho bitandukanye byo mu biro minisiteri y’ingabo na UPDF.

 

Related posts

Kuva ku nzara ya Ruzagayura ukambuka Jenoside yakorewe Abatutsi ubutwari bwa Gisimba n’ umuryango we.

M Fabrice

AFURIKA: UBUSESENGUZI KUBIKOMEJE KUBERA MU BIHUGU BITANDUKANYE BY’ UMUGABANE W’ AFURIKA NICYO ABATURAGE BATEKEREZA. 

M Fabrice

New York: Paul Kagame N’abagize Guverinoma bagiranye inama n’abajyanama ba Prezida Kagame

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment