BASHIMIWE CYANE N’ABANYARWANDA KUBWUBUZIMA BWABO BAHAYE IGIHUGU, GEN JAMES KABAREBE NA GEN FRED IBINGIRA BARI MUBAGIYE MU KIRUHUKO CYIZABUKURU.

Kuruyu wa 30/Kanama/2023 Umugaba mukuru w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashyize mu kiruhuko abasirikare bakuru munzego zitandukanye barimo Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Kayonga n’abandi Itangazo rishyira aba basirikare mu kiruhuko cy’izabukuru ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama 2023.

Batanze ubuzima, imbaraga byose bari bafite ngo u Rwanda rubeho kandi rubeho neza abato n’abakuru bose baranashimira cyane rwose.

Mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo abafite ipeti rya General bayobowe na Gen James Kabarebe, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano na Gen Fred Ibingira, LT GEN Charles Kayonga na LT GEN Frank Mushyo Kamanzi.

Mu bandi bafite ipeti rya General Major harimo Martin Nzaramba, Eric Murokore, Augustin Turagara, Charles Karamba na Albert Murasira uheruka kugirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ndetse na bandi ni Brig. Gen Chris Murari, Brig, Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro. 

Hari na none abandi ba ofisiye bakuru 83, abofisiye bato batandatu, abasirikare bato 86 n’abandi 678 barangije amasezerano. Biyongeraho 160 bafite ibibazo by’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *