Nyuma yihirikwa ry’ ubutegetsi ryakorewe Libreville muri Gabon rigakorwa n’abasirikare batesheje agaciro ibyavuye mu matora yari yongeye guha Perezida Ali Bongo Ondimba andi mahirwe yo gikomeza kuyobora ikigihugu aho yakubise inshuro uwo bari bahanganye Albert Ondo Ossa, kurubu kumbuga nkoranyambaga zitandukanye zinyuzwaho ibitekerezo abaturage bakomeje kwishimira izi mpindura matwara zikomeje kuba muri afurika aho mugihe kitageze no ku myaka itatu hamaze kuba ihirikwa ry’ubutegetsi mu bihugu bigera kuri 5 byo kumugabane w’ afurika ibyo birimo bine byo mumuryango wa ECOWAS Burkina Faso, Guinea, Mali na Niger wongeyeho Gabon ya Ali Bongo.

Abaturage babatandukanye by’ umwihariko abanyafurika bakomeje gutanga ibitekerezo kubikomeje kubera mu bihugu bitandukanye muri afurika aho abenshi bakomeje kugenda bagaragaza ko bari barambiwe ubutegetsi butita kubyifuzo bya baturage harimo ni gushakisha icyateza imbere ibihugu byaho benshi mubakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga ntago bumva ukuntu umuntu nka Ali Bongo wagiye kubutegetsi asimbuye se Omar Bongo kubutegetsi ndetse wagiye unagaragaza intege nke z’ umubiri aho aherutse kumara igihe yivuza ubwayi bw’iturika ry’udutsi two mubwonko (stroke) yakongera kuyobora indi manda.
Kurubu ubutegetsi bukomeje guhirikwa n’igisirikare gusa abaturage benshi bakagaragara bashyigikiye ibyigisirikare cyakoze aho nko muri Gabon abaturage bari kugaragara mu mihanda babyina insinzi y’ igisirikare cyabo cyabashije gushyira iherezo kubutegetsi bwa Bongo bwari bumaze imyaka 56 butanyeganyezwa muri Gabon hakomeje kugaragazwa ko izi mpindura matwara zikomeje kuko ejo cyangwa ejo bundi hazakomeza kugaragara amahirikwa y’ubutegetsi mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’ afurika.
Bamaze guhirikwa kubutegetsi muri Afurika:


