18.5 C
New York
April 17, 2024
Entertainments News Sport News Stories

Lamine Yamal Yabaye umukinnyi muto ukiniye ikipe y’igihugu cya Espagne ahita anatsinda igitego, menya byinshi kuri Yamal

Lamine Yamal, umwana muto ukinira ikipe ya Barcelona yanditse amateka ko ariwe mukinnyi muto mu mateka y’ikipe y’igihugu ya Espagne utsinze igitego ku myaka mike, akaba yatsinze igitego mu bitego 7:1 batsinze ikipe y’igihugu ya Georgia mu majonjora yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya EURO 2024.

Muri uyu mukino warangiye ari ibitego 7:1 Yamine Lamal yatsinze igitego cya nyuma aricyo cya karindwi naho Alvaro Morata wari kapiteni kuri uyu mugoroba atsindamo ibitego bitatu ibindi byatsinzwe na Solomon Kvirkvelia rutahizamu Olmo ndetse na Nico Williams atsinda ikindi.

URUTONDE RW’ABATSINZE

Winger Yamal yatwaye umukinnyi muto ukomoka muri Gavi, ufite imyaka 17 niminsi 62 ubwo yatangiraga Espagne muri 2021.

Yamal umukinnyi ukina asatira izamu aciye ku ruhande yaciye aka gahigo ko gukina umukino mw’ikipe y’igihugu akiri muto nyuma yaho aka gahigo kari gafitwe na mugenzi we bakinana muri Barcelona Gavi, wari waciye aka gahigo ku myaka 17 n’iminsi 62 gusa muri 2021.

Yamal kandi yaciye aka gahigo nyuma yaho muri Mata yaciye akandi gahigo ko kuba umukinnyi muto wakinnye umukino wa mbere muri La Liga.

Mu mikino 3 ishize muri Barcelona yabanje mu kibuga ndetse mu mukino uheruka yatowe nkumukinnyi w’umukino nyuma yaho atanze imipira ibiri yavuyemo ibitego ubwo batsindaga ikipe ya Villarreal ibitego 4-3.

Nyuma y’umukino mw’ikipe y’igihugu yabwiye ikinyamakuru spanish broadcasting ko yishimye bitavugwa nyuma yo gukina umukino we wa mbere ndetse agahita anabona igitego ku myaka ye, ati: Ndumva ndi kuba mu nzozi zanjye.

Ati: ndishimye cyane kandi nshimiye bagenzi banjye ndetse n’umutoza wanjye ku cyizere yangiriye ndetse na buriwese wamfashije mu rugendo rwanjye nkaba ngeze aho ndi ubu.

 

 

 

Related posts

Ambassade y’ Ububiligi mu Rwanda bahawe urwamenyo.

M Fabrice

France: Leo Messi icyamamare muri ruhago y’ isi yongeye gukora amateka mw’ ijoro ridasanzwe m’ Ubufaransa.

Ngenzi Kepfa

Ubu kuri WhatsApp ushobora guhindura no gukosora ubutumwa wohereje bitarenze iminota 15′

M Fabrice

Leave a Comment