New York: Inkuru Volodymyr Zelenskyy n’ umugore we bagiye kubarira abatuye iyisi bose mu Nteko rusange y’ Umuryango w’abibumbye ya 78 muri Leta Zunze Ubumwe z’America.

Umunyarwenya wisanzwe ari umukuru w’ igihugu Volodymyr Zelenskyy w’ igihugu cyahoze mu Bumwe bw’ Abasoroviyete kikaba cyarahoze ari mbaraga zabwo ndetse nkuko ububumwe bwayoborwaga n’ Uburusiya bwungukiraga cyane muri ikigihugu kubera ubwiza bwacyo nuburyo cyirumbuka cyane, Volodymyr Zelenskyy yahoze ari umunyarwenya wabigize umwuga azakujya mu Politiki yisanga nyuma y’ impinduramatwara yabaye mu gihugu cye cya Ukraine ari kubutegetsi. 

Perezida Volodymyr Zelenskyy na Olena Zelenskyy bari muri Leta Zunze Ubumwe z’America mu Nteko rusange y’ Umuryango w’abibumbye ya 78 yatangiye kuruyu wa 19/Nzeri/2023 I New York Ku cyicaro gikuru cy’umuryango.

Ukraine ya Volodymyr Zelenskyy yaje kugabwaho ibitero na Vladimir Putin w’ Uburusiya yangako ikigihugu byahoranye mu Bumwe bw’ Abasoroviyete cyinjira mu Bumwe bw’ Uburayi no mumuryango wa OTAN urangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’America zisanzwe arumwanzi w’ibihe byose n’ Uburusiya, Vladimir Putin yahise ashinja ikigihugu guhohotera abavuga ururimi rw’ ikirusiya ndetse yemezako ikigihugu cyiri muntanzi za Moscow cyiyobowe n’ abanazi bashya mugihe Volodymyr Zelenskyy munkomoko ze afitemo amaraso y’ abisiraheri bakorewe Jenoside n’ abanazi yitwa Showa gusa byagaragaje ko ari urwango rurambye hagati y’ Abarusiya nabo muburengerazuba bw’isi bwateye ayamakimbirane kuruta kuba ari Uburusiya bwashakaga kwigarurira igihugu cyose cya Ukraine.

Perezida Volodymyr Zelenskyy numufasha we Olena Zelenskyy bageze I New York ahagiye kubera Inteko rusange y’ Umuryango w’abibumbye kunshuro ya 78 aho byitezweko ko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy azahavugira ijambo ry’ amateka ku kibazo igihugu cye cyatejwe na Leta ya Moscow aho yahinduye ikigihugu isibaniro ry’ intambara ndetse hakaba harongeye kubaho impunzi m’ Uburayi zaherukaga kuhaboneka mugihe cy’ intambara y’ isi ya kabiri.

Olena Zelenskyy we ubwo aheruka mu Bwongereza yari yicaranye na Jill Biden umugore wa Perezida Joe Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe z’America mumuhango wo kwimika Umwami Charles wa Gatatu umuhungu w’umwamikazi Elizabeth wa Kabiri uherutse gutanga, Olena Zelenskyy yabajijwe na Jill Biden uko bamerewe amubwirako ntagusinzira abagore n’abana bato bahora biteguye igihe icyari cyose kugwirwa nibisasu biraswa na Drone z’ Abarusiya ubuzima bumeze butyo yamwibwiriyeko bamaze kubumenyera.

Mu birori byabereye mu bitaramo bya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe z’America Perezida Volodymyr Zelenskyy akigera muri Leta Zunze Ubumwe z’America yasuye abasirikare ba Ukraine bakomerekeye Ku rugamba abashimira ubutwari bwabo ndetse abifuriza gukira vuba ndetse abaha imidari y’ ishimwe kubwitange bwabambuye bamwe amaboko, amaguru, nizindi ngingo zumubiri ubwo barindaga ubusugire bw’ Igihugu cyabo cyiza cya Ukraine. 

Olena Zelenskyy yemezako abagore n’abana bato bahora biteguye igihe icyari cyo cyose kuraswaho ibisasu na Drone z’ Abarusiya.
Bakiriwe neza cyane nubwo Uburusiya bukomeje kwatsa umuriro kuri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *