URUKUNDO RUTSINDA BYOSE,PRINCE KID YASABYE ANAKWA MISS RWANDA 2017 ELSA IRADUKUNDA BYARI IBYISHIMO.

Mubirori byakataraboneka binogeye ijisho byari bitegerejwe n’abatari bake kubera ibyaranze inkuru y’ urukundo rwabo kuko rwarimo kugaragaza imbaraga z’ urukundo kuburyo budasanzwe bumenyerewe naho byasaba guca ahakomeye harimo no gufungwa ndetse no kwandagazwa ariko ugakomeza ukihangana, bombi byose babinyuzemo ariko urukundo ruratsinze.

Prince Kid na Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa.

Ishimwe Diedonne uzwi cyane kwizina rya Prince Kid washinze akanayobora isosiyete yateguraga irushanwa ry’ubwiza ry’u Rwanda (Miss Rwanda) ryitwa Rwanda Inspiration BackUp yasabye anakwa umukunzi we, Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa mu busitani bwiza cyane bwitwa Jalia Gardens mu mujyi wa Kigali.

Byari ibyishimo nkuko Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yaramaze iminsi abigaragaza ku mbugankoranyambaga ze aho nkuko babanje gusezerana mumategeko ibizwi nka (Legal Marriage) hagacamo igihe mubindi birori byagaragaye cyane byo gusezera k’ubukumi bizwi nka (Bride Show) yakorewe n’inshuti ze ndetse no kwambikwa impera y’urukundo n’umukunzi we Prince Kid byakomeje gukurikirwa n’abatari bake bakomeje no kubifuriza kuzagira urugo rwiza.

AMAFOTO: 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *