18.5 C
New York
April 17, 2024
Entertainments News Trending

Fally Merci arararikira abanyarwanda kuzaza mw’ Iseka Rusange aho Anita Pendo nawe ari mu bazagaragara muri Camp Kigali kuwa kane tariki 2/Ugushyingo/2023.

Umunyarwenya Ndaruhutse Merci utegura umugoroba w’ urwenya witwa Gen-Z Comedy Show yongeye gutegura ikigikorwa kiba gitegerejwe nabatari bake bakunda urwenya, benshi mubitabira ikigikorwa Merci akunze kwita Iseka Rusange bongeye kurarikirwa kutazacikanwa no kuruyu wa kane tariki 2/Ugushyingo/2023 aho bisigaye bibera mu mahema ya Camp Kigali hasanzwe hazwi kwizina rya Kigali Conference and Exhibition Village.

Fally Merci kuwa Kane yararikiye abanyarwanda kutazacikanwa no guhura na Anita Pendo na Rufendeke.

Muri gahunda yo kuriki cyumweru abakunzi b’ urwenya nkuko Merci abinyujije kunkuta ze nkoranyambaga yabitangaje abanyarwenya bazasetsa abazitabira iki gikorwa aho y’ abazaniye bamwe mu banyarwenya bakunzwe cyane abarimo abazamukiye mw’ itsinda rya Gen-Z Comedy Show bazatanga ibyishimo kuruyu mugoroba ni Muhinde, Rumi, Tizzy, Isekere Nawe ndetse n’ umukobwa witwa Kadudu.

Rufendeke kuva muri Giti Business Group yashinzwe ikabayoborwa na Junior Giti uzwi mu gasobanuye.

Nyuma yabo hari nundi mu nyarwenya ukunzwe cyane Merci yararikiye abakunzi b’ urwenya uwo ni Umunyarwenya akaba n’ umukinnyi wa Cinema umenyerewe kw’ izina rya Rufendeke uba mw’ itsinda rya Giti Business Group iyoborwa na Junior Giti usanzwe akunzwe amenyerewe mu gasobanuye ndetse no kureberera inyungu z’ umuhanzi Chris Easy, uretse abo hari ikiganiro cyiba kigaruka kurugendo rwabamwe mu byamamare cyangwa abandi bantu bafite inkuru yihariye ifasha abantu.

Muri Meet Me Tonight Merci azakira Mama Tiran a.k.a Anita Pendo.

Icyo gikorwa cyahawe izina rya Meet Me Tonight umunyarwenda Merci azaganira n’ umunyamakuru, umushyushyarugamba ndetse akaba n’ umuvangavanaga Muziki Anita Pendo amaze igihe mu myidagaduro y’ u Rwanda yagaragaye mu bikorwa bitandukanye byakunzwe n’ abanyarwanda kuko yayoboye ibitaramo byinshi y’ umvikana mu biganiro byakunzwe cyane kw’ ishami ry’ imyidagaduro rya Radio y’ ikigo cy’ igihugu RBA yitwa Magic FM ndetse na Televiziyo y’ u Rwanda, amatike aracyari kugurwa hakoreshejwe Momo Pay kuri Code ya 031239 yanditse kuri CIM ahasanzwe (Regular) ni 5000 naho mu myanya y’ icyubahiro (VIP) ni 10000.

Related posts

KWITA IZINA BYAMAZE KUBIGIKORWA MPUZAMAHANGA, MUMYAKA IBAYE 19 ABANA B’INGAGI 370 BOSE BAMAZE GUHABWA AMAZINA.

M Fabrice

Ambassade y’ Ububiligi mu Rwanda bahawe urwamenyo.

M Fabrice

Igifungo cya burundu cyangwa kwicwa ku butinganyi muri Uganda.

M Fabrice

Leave a Comment