UMUTONI SANDRINE YASIMBUWE NA VUGAYABAGABO JACKSON KUMWANYA W’ UMUYOBOZI MUKURU W’UMURYANGO IMBUTO FOUNDATION.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko Umutoni Sandrine yasimbuwe kumwanya w’umuyobozi mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation na Vugayabagabo Jackson.

Nyuma yirahira rya Sandrine Umutoni wagizwe Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko aho yarahiriye mu biro by’umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame Village Urugwiro n’abandi bayobozi bashya binjijwe muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Maj Gen Albert Murasira na Jeanine Munyeshuri bagasabwa kubera intangarugero urundi rubyiruko.

Sandrine Umutoni niwe wari umuyobozi mukuru w’Umuryango imbuto foundation washinzwe n’umufasha w’umukuru w’igihugu Madam Jeannette Kagame kurubu Jackson Vugayabagabo niwe wagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Umuryango Imbuto Foundation. Vugayabagabo yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ibikorwa muri uwo muryango.

Vugayabagabo Jackson wagizwe Umuyobozi mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation.

Mwijambo rye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yaramaze kwakira indahiro za bayobozi bashya barimo na Sandrine Umutoni yibanze cyane mu kubashishikariza kubera intangarugero urundi rubyiruko kuko nkuko yabivuze yagarutse kukuba ubuyobozi budakwiye guharirwa abantu bakuru gusa ahubwo ko urubyiruko rukwiye gutangira narwo gufata inshingano z’ubuyobozi.

Nyakubahwa Madam Jeannette Kagame washinze Umuryango Imbuto Foundation.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *