Kuruyu wa kabiri mu Burusiya nibwo byemejwe ko umuyobozi w’ abacanshuro Wagner Group bakorera mukwaha kwa Moscow ku mabwiriza ya Perezida Vladimir Poutine mu gukomeza kwigarurira ubuhange no kuzamura ibendera ry’ Uburusiya mu mahanga aho nko mucyo yise Ibikorwa bya gisirikare yatangije muri Ukraine, Wagner Group yagezeyo ihindura ibintu uduce twari twarananiranye yahise itwigarira ikubitinshuro Ingabo za Kiev muri Ukraine.
Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi w’Abacancuro Wagner Group yamaze gushyingurwa kwivuko rye I St Petersburg mumuhango witabiriwe nabantu bacye cyane kuko byakozwe mwibanga ntamuntu numwe umenyeshejwe cyeretse abantu bacye gusa, abashaka kumwunamira no kumuha icyubahiro nukubikora bajya kumwunamira mwirimbi ryuyu mujyi wa St Petersburg nkuko byatangajwe nibinyamakuru byashinzwe na Prigozhin.

Prigozhin nabandi bantu bagera 10 barimo abari abayobozi bakuru ba Wagner Group baguye mu ndege yari ihagurutse i Moscow yerekeje st Petersburg we nabafatanyije gushinga uyumutwe wa Wagner Group, ibi byose ni nyuma yuko mu mezi abiri ashize uyu mucanshuro kabombo w’umurusiya wari ndwanyi yakataraboneka yashinjije igisirikare cya Poutine kuba ntacyo cyigaragaza ko gishoboye gukora kugirango babashe gutsinda bya burundu aboyitaga we na shebuja abanazi bashya ahubwo bakaba bari gutakaza Ingabo nyinshi muri Ukraine, yahise yigomeka rero agaba ibitero mu Burusiya gusa bihagarikwa ntaho biragera.
Ndetse nyuma yo kumara igihe atagaragara yari yongeye kugaragara mu nama ya Russia Africa Summit aho yarimo akorana ibiganiro nabamwe mu bayobozi bakimwe mu bihugu by’ Afurika bikorana na Wagner Group ndetse mbere ho iminsi ibiri ko yitaba Imana yagaragaye nanone ku mbugankoranyambaga avuga ko ari muri Afurika aho yari mu bikorwa by’ubucanshuro nubundi muri mashusho ye yakwiriye hose yavugaga ko bagiye kuzamura ibendera ry’Uburusiya nkigihugu cyigihanganjye ndetse ko bagiye kugarura umutekano muri Afurika by’umwihariko mu karere karimo umutekano muke byemezwako ari Afurika y’iburasirazuba.