
Kunshuro ya 19 i Musanze muntara y’amajyaruguru mu Kinigi ahasanzwe habera ibirori byo Kwita Izina munsi neza y’ ibirunga hagiye kongera guhurira abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri ki gikorwa nubundi, nkibisanzwe kirangwa nibirori bya kataraboneka aho uyu muhango wo Kwita Izina urangwa n’ imyidagaduro y’uburyo butandukanye, imbwirwaruhame z’ abayobozi batandukanye n’abashyitsi baba batumiwe muruyu muhango.
Mugihe habura iminsi itatu gusa ikigikorwa kikongera kubaho Ku nshuro ya 19 nkuko bitangazwa n’ Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) abana bazahabwa mazina bagera kuri 23 bashya bavutse, ubwoko bw’ Ingagi zo mu Birunga busigaye mu Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Birunga ni bumwe mu nyamaswa zikomeje kwitabwaho kuko hatagize igikorwa zasigara mu mateka kuko ntahandi zisigaye kwisi.

Ibikorwa bitandukanye bikomeje gukorwa mu rwego rwo kwitegura uyu muhango ububereye ijisho ndetse ukurura ba mukerarugendo benshi muri iyi ntara by’umwihariko akarere ka Musanze ndetse n’u Rwanda muri rusange binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, hashize iminsi hano I Musanze habera imurikabikorwa ryerekana ubwiza bwibyanya nyaburanga biri mu Rwanda aho herekanwa amapariki atandukanye n’ubwiza bwazo.
Mu ntero igiriti ibidukikije n’ubuzima (Conservation is life) Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) rukomeje gushyira imbaraga mu Kwita cyane kubidukikije by’umwihariko za Pariki z’igihugu zirimo niya Virunga icumbikiye Ingagi zikunze gukurura ba mukerarugendo benshi ndetse basiga amadovize menshi abarirwa mu mamiliyoni ya ma dorari ya Leta Zunze Ubumwe z’America akoreshwa mugukomeza kuzamura ubukungu bw’igihugu ndetse kubufatanye bwa baturage mu kubungabunga iyi Pariki y’ Ibirunga nabo bahabonera agatubutse kuko babasha gukora muri serivise zitandukanye zirimo kwakira abashyitsi bagenderera iyi Pariki baje gusura no kwihera ijisho izi ngagi.