15.9 C
New York
May 11, 2024
News Stories

TUJYANE I RABAT MURI AMBASADE Y’ U RWANDA MURI MOROCCO TUMENYE UKO ABANYARWANDA BASAGA 121 BAHATUYE BAMEREWE NYUMA YUKO IKIGIHUGU CYIBASIWE N’ UMUTINGITO. 

Kwitariki 9/Nzeri/2023 Igihugu cya Maroc cyibasiwe n’ umutingito cyane mu gace ka Marrakesh watangiye ahagana mu masaha y’ijoro aho wari ku kigero cya 6.8 watumye inzu zihirima, ufunga imihanda ndetse utuma inzu zimwe zihengama, ibyo biba kugeza ku nkombe yo mu majyaruguru y’iki gihugu, Abantu barenga gato 2150 bahitangwe nawo naho abandi bagera kuri 2450 barengaho barakomeretse kuko bagwiriwe n’ amazu.

Bwana Ngororano Gad ushinzwe Itumanaho muri Ambasade y’ u Rwanda I Rabat muri Maroc (Morocco).

Ikigihugu cyibamo abanyamahanga benshi barimo nabava mu Rwanda by’umwihariko abana babanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye ziki gihugu nkuko Uhagarariye u Rwanda Ambasaderi Zaina Nyiramatama, nkuko yabitangarije ikinyamakuru BBC Gahuza miryango cy’ Abongereza kivuga mu kinyarwanda n’ ikirundi yavuze ko hari abanyeshuri benshi baherereye mu gihugu hose ariko nka Ambasade babasha kubakurikirana umunsi kuwundi.

Mukiganiro Ushinzwe Itumanaho muri Ambasade y’ u Rwanda yagiranye n’ umunyamakuru wacu Ngenzi Eddy Peter mu Rwanda yagize icyo avuga kuko bimeze hariya muri Maroc aherereye I Rabat ni Bwana Ngororano Gad, yatangiye agira ati

“Abakozi bose b’ Ambasade ni miryango yabo yose bameze neza cyane kubwamahirwe ntamuntu numwe wagize ikibazo”

Umunyamakuru: Mbese Leta y’u Rwanda haricyo yaba yarakoze kugirango ibafashe ndetse mutubwire niba nkuduce twicyo gihugu cya Maroc turimo abanyarwanda batuye aho twaba twaragizweho ingaruka cyane hakaba hari nababa barakomerekeyemo?

Bwana Gad ati: Yee abanyarwanda baba hano muri Maroc abenshi nabanyeshuri bagera 121 baba mumijyi itandukanye yiki gihugu ahagize ibibazo cyane na hitwa Marrakech, hababanyarwanda bahiga bagera ku 8 ariko bose Ambasade yarabavugishije bameze neza n’amahoro ntakibazo bigeze bagira.

Umunyamakuru: Hanyuma se uretse kubavugisha aho Maroc haba mumujyi hagati I Rabat ndetse no muri Marrakech byifashe bite?

Nubwo tubona inkunga zitangwa ubuzima urabona bimeze bite?

Bwana Gad ati: Urumva nibintu bikomeye cyane wenda uhereye nkigihe byabereye hari mwijoro mu ma saa tanu abantu bava mu mazu biruka buri wese atabara ubuzima bwe, ndetse abenshi baraye hanze murayo masaha, abashoboye gusubira mumazu bayasubiyemo muma saha ya saa munani, saa cyenda.

Ubuzima n’agahinda muriki gihugu bashyizeho ni minsi itatu y’ikiriyo hamaze gupfa 2000 birenga Leta irakora ibishoboka ngi fashe abaturage ndavuga Leta yahangaha ya Maroc kuko abagizweho ingaruka nyinshi n’ abanyamaroke, Naho kuruhande rw’abanyarwanda bo Ambasade ikomeje kubabahafi no kubahumuriza aho bari nkuko nabibabwiye ko nta munyarwanda wagize ikibazo.

Umunyamakuru: Reka tugushimire cyane Bwana Gad kuduha umwanya wawe kandi mukomeze mwihangane

Bwana Gad ati: Murakoze!

Nyakubahwa perezida Paul Kagame yihanganishije umwami wa Maroc nabaturage bikigihugu nyuma yikikiza cy’ umutingito wibasiye iki gihugu ugahitana batari bake i Marrakesh.

Ibihugu birimo Ubwami bw’ ubwongereza, Espagne na Qatar bohereza amatsinda y’ ubutabazi nibikoresho byo kwifashisha mugutabara, naho Ubufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’ America na Turukiya nayo yashegeshwe n’ umutingito mu kwezi kwa kabiri aho wahitanye 50000 bereye Maroc gutanga ubufasha ndetse Croix-Rouge na Croissant-Rouge bari gukusanya agera kuri Miliyoni 100$ yogufasha abaturage biki gihugu. 

Related posts

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi kubanyeshuri bashoje amasomo yabo muri EAST AFRICAN UNIVERSITY RWANDA byari birori. 

M Fabrice

Lamine Yamal Yabaye umukinnyi muto ukiniye ikipe y’igihugu cya Espagne ahita anatsinda igitego, menya byinshi kuri Yamal

M Fabrice

Fally Merci arararikira abanyarwanda kuzaza mw’ Iseka Rusange aho Anita Pendo nawe ari mu bazagaragara muri Camp Kigali kuwa kane tariki 2/Ugushyingo/2023.

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment