Kuri Manda yuwo yasimbuye Donald Jay Trump Muzehe Nyakubahwa Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe z’America habayeho igikorwa cyo gushaka kumweguza atabarwa n’ishyaka rye ryamukomeyeho muri Sena kubera ubwiganze bw’ abarepubulikani arindasoza manda ye asigira ubutegetsi Joe Biden w’imyaka igera kuri 85 akaba ari nawe wa mbere winjiye muri Washington DC mu nyubako y’ amateka White House akuze cyane kurusha abandi, kurubu umuyobozi w’ inteko y’ abadepite umurepubulikani Kevin McCarthy yasabye ko batangira gushaka ukuntu bamweguza uyu musaza Joe Biden.

Mwijambo rye aherutse kuvugira imbere y’ inyubako y’ inteko ishinga amategeko Capitol iherutse no kwibasirwa nabari bashyigikiye uwari Perezida Donald Jay Trump banga ko intsinzi ya Perezida Joe Biden yemezwa n’ inteko ishinga amategeko yariyobowe icyo gihe na Madam Nancy Pelosi umudemokarate wakoze amateka menshi muri Leta Zunze Ubumwe z’America ukomoka muri California unavugako adashyigikiye icyi cyemezo cya Kevin McCarthy wamusimbuye cyo kweguza POTUS.
Umuyobozi w’ inteko ishinga amategeko McCarthy yategetseko bafungura iperereza kuri Muzehe Perezida POTUS ryo gutangira gushaka uko yakweguzwa kuko nkuko yabivuze kuri Capitol imbere y’ abanyamakuru yavuze ko impamvu aruko “Perezida Joe Biden wo mwishyaka wo mw’ ishyaka ry’ abademokarate umuryango we wamunzwe na ruswa nkuko abaturuka mw’ ishyaka ry’ abarepubulikani arina ryo McCarthy nawe avamo bavumbuye.”
Ibi umurepubulikani Kevin McCarthy avuga yemezako “Perezida Joe Biden yabeshye abaturage ko atarazi ko umuryango we wakoranye nazimwe muma Kompanyi y’abanyamahanga” ibi ni nyuma yuko bigaragayeko umuhungu wa Muzehe POTUS witwa Hunter Biden bigaragarako yakoranye na Kompanyi icuruza ingufu yo muri Ukraine yitwa Bursima ndetse ko kubera icyenewabo cyuko ari kubutegetsi umuryango we wageze kunyungu nyinshi, bityo rero Kevin McCarthy arasaba ko Komite igenzura inzego z’ubutabera na Komite ishinzwe kugenzura ibikorwa bya guverinoma gufungura iperereza fatizo abadepite bakarega POTUS muri Sena akabayakweguzwa mubyo bakunze kwita impeachment.
Ibiro bya POTUS byemezako ayaramacenga ya Politike y’ abarepubulikani batanafite ubwiganze rwose kuko mu nteko bafite mo imyanya 222 mugihe abademokarate bafite imyanya 212 kuko niyo ikirego cya kwemezwa cyatsindirwa bidasubirwaho muri Sena ifitemo umubare munini w’ abademokarate.