
Kuyu wa Kane tariki 25.Gicurasi.2023 byari ibirori gusa byakataraboneka mwitangwa ry’ Impamyabumenyi kunshuro ya 4 muri Kaminuza ya Afurika y’ Iburasirazuba mu Rwanda hano Inyagatare mu Ntara y’uburasirazuba muri Stade ya Nyagatare aho mumbwirwa ruhame zahavugiwe zagarutse cyane ku nshingano zihariye ababanyeshuri bashoje n’ umumaro wabo bagiye gutanga kw’ isoko ry’umurimo mu Rwanda ndetse nahandi hose bazakorera kwisi hose kuko bahawe ubumenyi n’ indangagaciro zibibemerera.
Kaminuza ya Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda yatanze impamyabumenyi kubanyeshuri bashoje amasomo yabo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza ibimenyerewe nka Bachelor’s degree mu cyongerezo mu masomo atandunye atangirwa muri yi Kaminuza, haba ku cyicaro gikuru cyayo hano mu ntara y’ iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare cyangwa mumujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mumurenge wa Remera. Abanyeshuri babonye impamyabumenyi ni abanyeshuri basaga 972 nkuko kuri gahunda yabigaragazaga muruyu muhango.
Ibibirori byitangwa ry’ Impamyabumenyi kubanyeshuri bashoje amasomo yabo byitabiriwe n’ abanyacyubahi batandukanye by’umwihariko Nyakubahwa Amb. Al Haj Prof. Badru Ddungu Kateregga watangije iyi Kaminuza ya Afurika y’Iburasirazuba akaba n’umuyobozi mukuru m’ ubuyobizi bwayo (Founder and Chairman of Board of Trustees. BoT) na Madam Jolly Irankunda Kateregga unayoboye iyi nama nkuru y’ abayobozi ba Kaminuza ya Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda (Chief Executive Director Board of Trustees) ndetse na Prof. George Mondo Kagonyera Chancellor na Prof. Callixte Kabera Vice-Chancellor bari kumwe nabandi bayobozi batandukanye bose naba Professors n’ abarimu hari kandi nabahagarariye inzego bwite za Leta y’u Rwanda aho nk’ umuyobozi wa Karere ka Nyagatare ndetse nabahagarariye inzego z’umutekano mu ngabo, ababyeyi n’ inshuti bose bari babukereye.

Mwijambo abayobozi batandukanye bavuze bagiye bagaruka cyane ku rugendo ababanyeshuri bakoze kugira ngo babe bageze kuriyi ntambwe ndetse bashobore koherezwa kwisoko ry’umurimo bafite ubumenyi, ubushobozi ndetse n’ indangagaciro bikenewe muguteza imbere igihugu cy’ u Rwanda ndetse nabo ubwabo bakabasha kwiteza imbere. Kaminuza ya Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda ni Kaminuza imaze imyaka 8 ikorera kubutaka bw’ u Rwanda imaze gutanga impamyabumenyi kubanyeshuri bashoje amasomo yabo inshuro zigera kurenye ifite icyicaro gikuru mumujyi wa Nyagatare hano mu Ntara y’uburasirazuba ndetse n’ ishami hano mumujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mumurenge wa Remera aho iri muma Kaminuza akora neza mu kurerera u Rwanda ndetse banagira umwihariko wo kugira abanyamahanga benshi baturuka mu buhugu bitandukanye byiganjemo ibyo muri Afurika y’iburasirazuba ndetse nahandi hatandukanye muri Afurika yose.
Umunyeshuri twaganiriye ushoje amasomo ye mw’ Itangazamakuru Uwimana Félix yatubwiyeko ari byishimo byinshi cyane kuba abashije gusoza ndetse ashimira cyane abarimu bamuhaye ubumenyi, abanyeshuri biganye bakorera hamwe ndetse n’ ubuyobozi bw’ ishuri bwamufashije cyane akaba ajyanye ibikenewe byose kwisoko ry’ umurimo ndetse yanashimiye ababyeyi be cyane bamubaye hafi bakana mushyigikira cyane murugendo rwe rwamashuri yatubwiyeko yahembwe kujya kubona Amahugurwa y’ ishyurwa (Professional Internship) ndetse bitewe nuko azitwara azahita ahabwa akazi kandi yemeje ko rwose yizeye neza ko bizakunda bidatinze nakazi akagahabwa.
Tuganira n’ umuyobozi ushinzwe kwamamaza iyi Kaminuza (Director of Marketing) Mr. Boniface we yashimiye cyane abanyeshuri, ababyeyi n’ inshuti biyi Kaminuza ndetse ashimangirako baza komeza kurerera u Rwanda ndetse no gutanga ubumenyi, ubushobozi n’ indangagaciro bikenewe muguteza imbere igihugu cyacu, yakomeje ndetse asaba nabandi bifuza kuyizamo ko amarembo afunguye, baracyakira abanyeshuri bashaka kuyigamo batangiye mu kwezi kwa Gatanu ndetse ko muminsi iri mbere n’ icyiciro cyabashaka gutangira mu kwezi kwa cyenda nabo bazatangira kwakirwa.
(Reba amafoto)




