13.2 C
New York
May 3, 2024
News Politics

NKUKO YABIVUZE PEREZIDA PAUL KAGAME UMUYOBOZI AGOMBA GUKORERA MUNYUNGU Z’ABATURAGE, BWANA FRANÇOIS HABITEGEKO NA MADAM ESPÉRANCE MUKAMANA BIRUKANWE KU MIRIMO.

Bwana François Habitegeko na Madam Espérance Mukamana bakuwe ku buyobozi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Kuruyu wa 28/Kanama/2023 nibwo hasohotse itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe rikura ku wari Guverineri w’u Intara y’iburengerazuba Bwana François Habitegeko kumwanya wo kuyobora iyi ntara ndetse nuwari Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka Madamu Espérance Mukamana nkuko bigaragara mwiritangazo hashingiwe kubiteganywa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo yi 112 ndetse n’ itegeko N°14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’ imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavanye mu kazi ababayobozi.

Byinshi mubyabasesenguzi bagarutseho byatumye Guverineri Bwana François Habitegeko akurwa kubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba byagarutse cyane Ku miyoborere idahwitse yakoranye imirimo harimo nko kuba abikorera mu bijyanye n’ubucuruzi bafitanye amakimbirane byemezwako akomoka cyane mukuba harabayemo ihangana hagati yabacuruzi bari ku ruhande rwa Guverineri n’abandi bari kurundi ruhande, ikindi mu karere ka Rutsiro nta kirombe kigikora ndetse uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu aherutse kwandikira Guverineri Bwana François Habitegeko asabwa ibisobanuro mu nyandiko ntiyasubiza.

Naho mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka bagarutse cyane kukuba Madam Espérance Mukamana we yagiye agaragara cyane mu makosa yimikosorere y’ibyangombwa by’ubutaka aho benshi bagiye bahura nibibazo bitandukanye byingutu bitewe nimiyoborere bemeza ko ari mibi yaturukaga Ku buyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka ndetse akaba Madam Espérance Mukamana yaragaragaye mubi mbere cyane mubari mukibazo giherutse kongera kuvugwaho n’a Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yarari kuganira nabavuga rikijyana muntara z’ uburengerazuba n’amajyaruguru cyiyimikwa ry’ Abakono namacakubiri muri rusange aho yabibukije aho byagejeje u Rwanda mumyaka 29 ishize. 

Espérance Mukamana wari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka.

Related posts

New York: Paul Kagame N’abagize Guverinoma bagiranye inama n’abajyanama ba Prezida Kagame

Ngenzi Kepfa

Ali Bongo Ondimba yabaye amateka i Libreville kuko Gen Brice Oligui Nguema yamaze kurahirira kuyobora Gabon.

M Fabrice

Ireland: Uwaruherutse gucagahigo muri Nigeria yakuwe kumanya wa mbere na Fisher muri GWR.

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment