Nyakubahwa Perezida Paul Kagame murugendo arimo muri Leta Zunze Ubumwe z’America I New York Ku cyicaro cy’ Umuryango w’abibumbye yagiranye inama ari kumwe n’abagize Guverinoma y’ u Rwanda yahuye n’itsinda ryabajyanama be (PAC) aho bagiranye ibiganiro byihariye.

Mubiganiro banagiranye inama n’akanama ngishwanama (PAC) Ku mukuru w’ igihugu karimo impuguke kurwego rwisi nabandi bagize guverinoma y’ u Rwanda aho ibiganiro byabo byibanze cyane kw’ iterambere ry’ u Rwanda mu rwego rw’ ubukungu hashakwa ibisubizo birambye ndetse banaganiriye ku bibazo bya karere n’isi yose muri rusange bifite aho bihurira n’ u Rwanda.
Abarimo Minisitiri Vincent Biruta, Minisitiri w’imari nigenamigambi Uzziel Ndagijimana, Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’igihugu cyiterambere (RDB) Claire Akamanzi, Minisitiri w’ ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’America Mathilde Mukantabana.
Abajyanama barimo Francis Gatare umujyanama mukuru wa Perezida Paul Kagame mu by’ ubukungu, Impuguke mu bukundu Michael Fairbanks, Ben Melkman, Scott Ford n’abandi batandukanye Bose bagira inama umukuru w’igihugu bahuriye muri iyi nama yihariye yabereye I New York aho Perezida Paul Kagame yitabiriye Inteko rusange y’ Umuryango w’abibumbye kunshuro ya 78 aho azageza ijambo kubitabiriye iyi nama kuri Tariki ya 20/Nzeri/2023.
Amaforo Village Urugwiro.