Paris St-Germain yemeye amasezerano yo kugurisha rutahizamu wayo ukomoka muri Brazil Neymar mu ikipe ya Al-Hilal yo muri Arabiya Sawudite ku giciro cya 90m euro (£ 77.6m).
Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko biravugwa ko igisigaye ari ugukora ibizamini by’ubuzima gusa ndetse no gusinya impapuro ku mpande zombi gusa ubundi akerekeza muri Al-Hilal.
Neymar winjiye muri PSG aciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi uhenze kwisi kuri £200M muri 2017, ubu ntari kubarizwa mw’ikipe nkuru guhera kuwa gatandatu kubera ko yababwiye ko ashaka kuyisohokamo nabo bahita bamukura mu ikipe nkuru ubu ntari gukorana imyitozo n’abandi.
Ibihe bishya muri PSG
Gusohoka kwa Neymar bihuje nuko umutoza mushya wiyi kipe Luis Enrique yari yatangaje ko Neymar atari mu mipango ye muri uyu mwaka.
Ibi kandi bihuye n’ingamba PSG yafashe zo kuva mu bihe by’aba Galacticos ibihe byo gusinyisha abakinnyi bakomeye ku mafaranga menshi n’imishahara myinshi, si Neymar wenyine uvuye muri iyi kipe muri iyi mpenshyi, Lionel Messi, Sergio Ramos ndetse n’abandi batandukanye nabo basohotse muri iyi kipe.
Buri mwaka Neymar yinjizaga £21,6M muri PSG, gusa ubu biravugwa ko agiye kujya yinjiza asaga £129.2M buri mwaka inshuro 6 zayo yinjizaga muri PSG.
Uyu munya Brezil yakinnye imikino 173 muri PSG, afasha iyi kipe gutwara ibikombe 13, harimo ibikombe bitanu bya Ligue 1, ndetse no kugera kumukino wanyuma wa Champions League 2020.