Ali Bongo Ondimba yabaye amateka i Libreville kuko Gen Brice Oligui Nguema yamaze kurahirira kuyobora Gabon.

Byari ibirori byiganjemo imitwe itandukanye ya gisirikare nkuko byagaragaye ku mafoto yafatiwe ku biro by’umukuru w’ igihugu mumurwa mukuru Libreville muri Gabon aho igisirikare giherutse guhirika ubutegetsi bwari bumaze imyaka 56 mumaboko y’Umuryango waba Bongo aho Ali Bongo Ondimba wari watangajwe nkuwegukanye amatora kuri manda ya gatatu yahise ahirikwa ku butegetsi n’igisirikare cy’igihugu cye, nkuko rero mugitondo cyo kuruyu wa mbere tariki 4/Nzeri/2023 nubwo Jenerare Brice Oligui Nguema yarahiriye kuyobora Gabon.

Igisirikare cya Gabon cyari cyabukereye ku murwa mukuru Libreville wa Gabon.

Uyu mu Jenerare Brice Oligui Nguema w’imyaka 48 niwe ugiye kuyobora igihugu nyuma yo kuyobora ihirikwa ry’ubutegetsi ryakorewe Ali Bongo, nkuko byatangajwe I Libreville hari umutuzo hose ndetse by’umwihariko umutekano wari wakajijwe gusa bamwe mubakoranye na Perezida Ali Bongo bitabiriye ibibirori bahawe urwamenyo n’abaturage aho abanyagabo bavugiraga rimwe bati ”Liberté [Ukwishyira ukizana]” aho bagaragazaga ko bari barambiwe ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba usanzwe yarayoboraga nyuma yo gusimbura se Omar Bongo watabarutse mu 2009 amaze imyaka 41 kubutegetsi.

Gen Brice Oligui Nguema, Perezida mushya wa Gabon.

Abasesenguzi bameza ko ababasirikare bahiritse ubutegetsi muri Gabon badafite gahunda yo kuzasubiza ubutegetsi abasivile vuba nkuko byemejwe nikigikorwa cyo kurahira kumugaragaro kuri Gen Brice Oligui Nguema, igihugu cya Gabon kibaye igihugu cya gatandatu mu myaka itatu cy’ ibayemo ihirikwa ry’ubutegetsi by’umwihariko ibihugu byakoronejwe n’ Ubufaransa kuko byagiye bigaragara ko umukoroni w’umufaransa atigeze ava mubihugu yakoroneje byuzuye.

Ibi byatumye iri hirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ndetse n’ Umuryango w’abibumbye bose bahagaritse Gabon ndetse kimwe n’Ubufaransa bose bamaganye irihikwa ry’ubutegetsi bwatowe n’abaturage. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *