18.5 C
New York
April 17, 2024
News Trending

Urubanza rw’ abarega Intumwa Paul Gitwaza rukomeje kutavugwaho rumwe n, abakristu kuko bidakwiye bikomeje kuba ikibazo kwamadini kujyanana mu nkiko.

Abapasiteri 6 bavuga ko bari mu bashinze itorero Zion Temple barasaba urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kwemeza ko Intumwa Paul Gitwaza, atakiri umuvugizi w’iri torero, kuko bamwirukanye umwaka ushize, Intandaro yatumye abashumba bo mu itorero Zion Temple bagana inkiko, itangirira mu kwezi kwa 2 umwaka ushize. Icyo gihe abapasitori batandatu bishyize hamwe bandikira Paul Gitwaza bamumenyesha ko akuwe ku mwanya wo kuyobora Zion Temple, Mu mpamvu batanze, bagaragaza ko Paul Gitwaza afata imyanzuro ku giti cye ndetse no gusesagura umutungo w’itorero. Icyifuzo cyo kwirukana Gitwaza ariko nticyashyizwe mu bikorwa nkuko byifuzwaga, kuko urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwari rwiyambajwe, rwavuze ko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko.

Intumwa Dr Paul Gitwaza umubyeyi akaba n’ umuyobozi w’ Itorero Zion Temple Celebration Center kw’isi hose.

RGB yavugaga ko abirukanye Gitwaza batabifitiye ububasha kuko umuyobozi w’itorero akurwaho n’inteko rusange. Icyemezo cya RGB kigumisha Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple nticyanyuze abapasiteri batandatu bari bafashe iya mbere birukana umuyobozi wabo, maze bahitamo kwitabaza urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, Kuri uyu wa gatatu, urukiko rwatangiye kuburanisha uru rubanza, maze ruha ijambo abanyamategeko babiri bahagarariye abaregwa. Aba banyamategeko basobanuye ko bifuza ko urukiko rwatesha agaciro umwanzuro wa RGB wemeza ko Gitwaza ari we muyobozi wa Zion Temple, ndetse bakanasaba ko urukiko rwemeza ko Paul Gitwaza atakiri umuyobozi w’itorero.

Intumwa Dr Paul Gitwaza asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’America gusa abari mu Rwanda kenshi mubikorwa by’ ivugabutumwa bitegurwa akenshi n’ Itorero Zion Temple Celebration Center nandi matorero cyangwa ibyi gihugu.

Ubwo basabwaga kugira icyo bavuga ku kirego, abavoka batatu bari bahagarariye RGB ndetse na Paul Gitwaza uyobora Zion Temple, bavuze ko bafite inzitizi basaba ko zikurwa mu nzira mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi yarwo, Bavuze ko abashumba batandatu bari inyuma y’ikirego batabifitiye ububasha bwo kugitanga mu izina rya Zion Temple. Bityo bumvikanishije ko Paul Gitwaza ari we uyobora Zion Temple, akaba ari nawe uyihagarariye imbere y’amategeko mu gihugu.

Bamwe mubamujyana mu nkiko basaba ko akurwa ku buyobozi bwa Zion Temple Celebration Center.

Abungarira abaregwa bumvikanishije ko abashumba bareze bakwiye kubikora ku giti cyabo kugirango n’igihe urubanza ruzaba rwatangiye mu mizi, bazabone uwo basaba indishyi, Usibye Paul Gitwaza uregwa muri uru rubanza, hanaregwamo Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB ndetse na Pasiteri Kanyangoga Jean Bosco wari umuvugizi wungirije wa Zion Temple, Umucamanza yavuze ko imyanzuro ku nzitizi zatanzwe n’abaregwa izasomwa tariki ya 24 z’uku kwezi.

Related posts

Ambassade y’ Ububiligi mu Rwanda bahawe urwamenyo.

M Fabrice

Félix Tshisekedi Ari mu Bushinwa mu kurebera hamwe amasezerano ya mpa nguhe ataragize na kimwe amarira Congo.

M Fabrice

CONGO: Imirwano irakomeje hagati ya M23 n FARDC, FDRL na Wazalendo Hafashwe ingabo Z’u Burundi ziri ku ruhande rwa Leta

M Fabrice

Leave a Comment