17.4 C
New York
May 15, 2024
News Politics

Perezida Paul Kagame mu kiganiro na Jeune Afrique yatanze umucyo mu ngingo eshanu (5) twagukusanyirije muburyo bw’ubusesenguzi dukoresheje ibitekerezo bye yatanze mu nkuru ndende.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kwemerera abanyarwanda ko aziyamamaza umwaka utaha mumatora y’ umukuru w’igihugu.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri Leta Zunze Ubumwe z’America aho yitabiriye Inteko rusange y’ Umuryango w’abibumbye kunshuro ya 78 yagiranye ikiganiro nikinyamakuru Jeune Afrique cyibanze ku kuvuga ku ngingo zireba u Rwanda, Akarere ka Afurika y’iburasirazuba n’ Afurika muri rusange ndetse yagarutse kubibazo mpuzamahanga aho yagize icyo abivugaho muri y’ inkuru tugiye kuvuga ngingo eshanu (5) gusa yagarutseho ubwo yaganiraga n’ umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru mpuzamahanga witwa François Soudan.

Ingingo ya mbere: Ihirikwa ry’ubutegetsi ku mugabane w’ Afurika rimaze kuba mubihugu bitandatu birimo Mali, Burkina Faso, Niger, Sudani, Guinée na Gabon. 

Perezida Paul Kagame asanga ikibazo cy’ Ihirikwa ry’ubutegetsi kubasirikare gifite umuzi mu miyoborere idakorera abaturage aho bidatwara igihe ariko bikarangira ihirikwa ry’ubutegetsi rishobotse kuko hatabayemo kuba ubuyobozi bukorera munyungu z’ abaturage bikarangira ubutegetsi buhiritswe hagaragazwa cyane ibitaragenze neza ndetse abaturage batahwemye gutegereza ku butegetsi bwabo bagahitamo kuva ku muyobozi umwe bakageragereza amahirwe kuwundi niyo mpamvu usanga muraya mahirirwa atayabona nki cyorezo nkuko bamwe bayise, abaturage usanga bashyigikiye ubutegetsi bwa gisirikare bwahiritse ubutegetsi bwari busanzweho bwa gisivire.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aherutse kugirira uruzinduko muri kimwe mubihugu byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi aho yakiriwe na Gen Mamady Doumbuya wa Guinée.

Ingingo ya kabiri: Ikibazo cy’ umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ umwuka mubi wa Kinshasa na Kigali kubera M23. 

Yagarutse kandi kukibazo cy’ umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo we nkuko yabivuze kenshi ikigihugu cya rutura muri Afurika gifite amateka maremare afitanye isano ni cyo kibazo, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yemezako ntakibazo cyihariye we ubwe afitanye na Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa RDCongo ndetse nkuko abashaka kwegeka ikibazo ku Rwanda bakunde kwitwaza ko rushyigikira M23 yavuze ko ikibazo cya Congo Kinshasa ari kibazo cy’ Abanyecongo kugiti cyabo ndetse ko nubwo Perezida adashaka kuganira n’ abaturage ngo ikibazo bafitanye gikemuke ntago abona neza ko yabasha kuganira nawe ngo kibe cyakemuka, gusa agashima ko hari ubuhuza bwagiye bubaho hagati y’ umwuka mubi wari waragiye uvuka hagati y’ u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho hagiye haba ibiganiro nk’ I Luanda muri Angola ndetse ni Nairobi muri Kenya byatanze umusaruro yanakomoje ku ngabo za EACRF zakoze byinshi byagize umumaro cyane harimo no kurambika intwaro hasi nubwo intego zitagezweho 100% ariko byatanze agahenge kibibazo bikomeye byashoboraga kubaho.

Yongeye kwitsa no kunenga ingabo z’ Umuryango w’abibumbye zimaze imyaka myinshi hariya muri RDCongo ariko zitigeze zigera no kuntego nimwe ahubwo imitwe yitwaje intwaro ikaba yarakomeje kwiyongera harimo nuwasize ukoze amarorerwa mu Rwanda FDLR ndetse wanahawe intebe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ari nabyo u Rwanda rwagagaje ko bidakwiye kuko guha ikaze abarwanya ubutegetsi bw’ umuturanyi nawe ubusanaho ntahutaniye nabo yongeye kwibutsako ikibazo cya M23 cyitari munshingano ze ko ari kibazo cyireba ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ingingo ya Gatatu: Yongeye Gushimira Abanyarwanda gukomeza kumugirira icyizere ndetse asezeranya gukomeza kubakorera. 

Mu mwaka wi 2017 ubwo haheruka amatora y’umukuru w’igihugu abanyarwanda bamweretse urukundo kuko bamushimiye intambwe nziza yabafashije gutera ndetse nabo bakomeza ku muhundagazaho amajwi kuko yagize 98,79%, byari nyuma yo kuvugurura itegeko nshinga aho abanyarwanda bose nk’ijwi rimwe babyisabiye ngo bakomeze bamuhe umwanya wo kubageza kuri byinshi ndetse bikomeye nkibyo yaramaze kubagezaho, Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa FPR Inkotanyi aho aherutse gukomeza gutorerwa kuyobora uyu muryango na majwi ageranga kuri 99,8% ubwo umunyamakuru yamubazaga kungingo yokuba azongera kwiyamamariza kuyobora igihugu yashimangiye ko ubusabe bw’Abanyarwanda ntacyo yabuhinduraho mumagambo ye yagize ati

“Mwamaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’ icyizere abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida”

umunyamakuru yongeye kumubaza niba nkuko abo muburengerazuba bw’isi babyita atari ukurenga Ku mahame ya Demokarasi amusubiza mumagambo make ko ntacyo ibyo bihugu bitekereza bifite aho bireba u Rwanda nk’igihugu cyigenga. Yavuzeko Demokarasi atari ukugereka ibyakunaniye cyangwa ibyutakwifuza gukorerwa ngu bikorere abandi kuko nabo ubwabo ayo mahame ya Demokarasi yabo ntibayubahiriza ntibakwiye kuyategekesha abandi rero yemejeko abantu bakwiye ubwigenge bagakora ibyabo nkuko babyumva ntawubategetse uko babikora.

Ingingo ya Kane: Kukibazo cya Ukraine n’ Uburusiya yatanze umucyo kucyo atekereza nukuri kwibintu uko we abibona.

U Rwanda rwatoye umwanzuro w’ umuryango w’abibumbye urwanya igitero cy’ Uburusiya kuri Ukraine ariko kandi unihangiriza ibihugu byagashaka buhake kudashora mu ntambara umugabane w’ Afurika mubibazo byabo bwite nk’ intambara kuko nta mpamvu nimwe mumakimbirane ya Ukraine n’ Uburusiya afite aho ahurira n’abanyafurika nubwo ingaruka z’ intambara bahanganyemo zigera kwisi hose n’abanyafurika barimo gusa ntago u Rwanda nkuko yabivuze bashyigikiye ko igihugu gitera ikindi ndetse anashimangira ko ntaruhare naruto nku Rwanda rufite muririya ntambara ifite ingaruka zikomeye kwisi yose muri rusange.

Ingingo ya Gatanu: Kwakira Umuryango w’ Afurika Yunze Ubumwe muri G20 asanga arikintu cyiza nubwo cyakozwe muburyo abonamo ikibazo. 

Perezida Paul Kagame mugutangara kwinshi yakomoje kukuntu yabonye kwakirwa ku mugabane ariko hagaragara Perezida w’ Umuryango w’ Afurika Yunze ubumwe mugenzi we wa Comores Azali Assoumani aho kugaragara kwa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat uyobora uyu muryango igihe cyamanda y’imyaka itanu mugihe uwo yabonye waruhari abafite manda y’umwaka umwe gusa kuruwo mwanya asanga niba harakiriwe umugabane yaragombaga kuba ariwe watumiwe nubwo bishoboka ko na mugenzi we Azali Assoumani wa Comores nawe ntakibazo gusa by’umwihariko yishimiye ko ibyo basabye igihe kirekire byagenzweho arumwanya wo gukoresha iryojwi mukuvuganira umugabe, yashoje agira ati “nubwo G20 yakoze ikintu cyiza ariko yagikoze muburyobubi.” 

Related posts

UBUTABERA: Ikibazo cy’umubyinnyi Titi Brown gikomeje kuba agatereranzamba Imyaka ibiri irashize urubanza rwe rusubikwa Ese niki kibyihishe inyuma?

Ngenzi Kepfa

UMUTONI SANDRINE YASIMBUWE NA VUGAYABAGABO JACKSON KUMWANYA W’ UMUYOBOZI MUKURU W’UMURYANGO IMBUTO FOUNDATION.

M Fabrice

Zimbabwe: Indwara ituruka kw’ isuku nke ya Kolera ikomeje kwibasira abantu aho bataka ko nta mazi meza arikuboneka mu gihugu.

Ngenzi Kepfa

Leave a Comment