Umunyempano ukomeye cyane mu Rwanda Ishimwe Thierry wamamaye cyane kwizina rya Titi Brown mu kubyina imbyino zigezweho kurwego rwohejuru ni umwe mu bakunzwe nabatari bake ndetse wakoze byinshi akagaragaza neza igihugu ndetse agatinyura benshi mu bafite iyi mpano banifashishwa kenshi muri byinshi bigaragaza u Rwanda neza ndetse binatuma igihugu gisusuruka mu birori bitandukanye byaba ibyo mu gihugu indani cyangwa mpuzamahanga ibibera mu Rwanda cyangwa hanze yarwo bifite aho bihuriye n’ u Rwanda.

Ubusanzwe ubutabera n’ urwego ntavogerwa ndetse rukorera mu mucyo kunyungu nkuko itegeko nshinga ry’u Rwanda ribivuga rukorera mu nyungu z’abaturage mukurenganura abarengana ndetse no guhana abanyabyaha nkuko bigaragara neza mw’ itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho, Gusa abenshi bakomeje kwibaza kenshi banagaragaza amakenga kukibazo cy’ umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi kw’izina rya Titi Brown kuva igihe yafatwaga niba ibyaha yari yarezwe n’ubushinjacyaha byari ukuri kuko yimwe umwanya wo kwiregura no kwisobanura imbere y’ urukiko aho nkuko byagaragaye hagakorwa icyo benshi bagereranya no kumwima ubutabera agakomeza gufungwa byagateganyo iminsi 30 cyangwa urubanza rugasubikwa bigaragarira buri wese ko harimo ikibazo mu bushinjacyaha.
Byagaragaye ko ubushinjacyaha bwageze kuri Ishimwe Thierry uzwi kw’izina rya Titi Brown bwaje mu rukiko kumushinja budafite ibimenyetso byuzuye ku cyaha aregwa kuko nkikimenyetso cy’ibizamini bya gihanga bisanzwe bikorwa n’ ikigo cya Rwanda Forensic Laboratory byagombaga kuba byarashingiweho uyu munyempano atabwa muri yombi ntibyakozwe ahubwo hagendewe Ku buhamya gusa bw’ umukobwa wamushinjije we akimwa uburenganzira bwo kwiregura ahubwo agafatwa agafungwa.
Hari muri Mata/2021 nibwo yatawe muri yombi ubu turi muri Nzeri/2023 igihe cyingana n’ imyaka ibiri (2)na mezi hafi atanu (5) birashize uyu mwana ari muri gereza ya Mageragere urubanza rwe rwakomeje gushyirwa mu gufungwa byagateganyo iminsi 30 ndetse nisubikwa rya buri munsi igihe kinini rwose, abanyamakuru bitabiriye urubanza rwe bakomeje gukurikiranira hafi ibyaberaga mu rukiko muri icyo gihe cyose ndetse kwikubitiro harabagiye bagaragaza byukuri ko ururubanza ntashingiro gusa bagakomeza gutegerezwa icyemezo cy’ urukiko kuko ubutabera bw’ u Rwanda ni ntavogerwa.
Nyuma y’igihe kinini kingana gutyo hakomeza kugaragazwa ko uyu munyempano utaramenya amaherezo y’ikibazo cye namaherezo yacyo kuko afunzwe ariko ibimushinja nkuko ibizamini bya gihanga byaragaraje ko nkuko byemejwe uyu mwana w’umusore ntaho ahuriye nicyaha yashinjijwe n’umukobwa uvugako yamuteye inda, Imiryango iharanira uburenganzira bwamuntu yakomeje kugaragaza ikibazo cyubucucike mu magereza ndetse bunatuma Leta igorwa cyane no kwita kumfungwa nabagororwa muri gereza z’u Rwanda hategerejwe icyo urukiko ruzanzura.

Nyuma y’ inkubiri ku kibazo cya Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown yakozwe n’ Itangazamakuru ndetse nabavuga rikijyana by’umwihariko ku mbugankoranyambaga bamutabariza haba abandikiye Minisitiri w’ ubutabera, abandikiye Guverinoma y’ u Rwanda ndetse by’ ihariye abandikiye umukuru w’igihugu aho nubwo ubutabera butavogerwa bamusabye kugira icyo yafasha uyu mwana w’umusore agahabwa ubutabera agahanwa niba icyaha kimuhama cyangwa akarekurwa akidegembya niba ari umwere, gusa nyuma yuko bubaye ingingo y’ umunsi ntakindi Leta yatangaje uretse gusa ko binyuze mu muvugizi w’ ungirije wa Leta y’u Rwanda Alain Mukurarinda mubutumwa butagize icyo bufasha ababusomye aho benshi bamubwije ukuri ko ubutabera butakoze neza ku kibazo cy’ uyu mwana bamweretseko ubwo butumwa yangitse bwagaragaje gusa icyo benshi nubundi bakomeje kwinubira kubijyanye nitinzwa nkana ndetse nukurengangwa kwakorewe uyu mwana umaze imyaka ibiri na mezi arenga 5 afunzwe benshi nubwo bategereje icyemezo cy’ urukiko tariki 22/Nzeri/2023 bahamyako yarenganye ndetse ubutabera bwakoze munyungu ikigihe cyose z’umuntu kugiti cye bakomeje kugako ari mubakomeye imvugo itari nziza nahato ku butabera bw’u Rwanda by’ umwihariko busanzwe ari ntamakemwa ku rwego rwo hejuru.
