18.5 C
New York
April 17, 2024
Global News Stories

Zimbabwe: Indwara ituruka kw’ isuku nke ya Kolera ikomeje kwibasira abantu aho bataka ko nta mazi meza arikuboneka mu gihugu.

Igihugu cya Zimbabwe gikomeje kujya mu bihe bibi kubera ikibazo cyibura ry’amazi mu gihugu hose hakomeje kugaragara Kolera indwara ikomeye iterwa n’ isuku nke aho yibasira abantu kuburyo bukomeye cyane ndetse igahitana benshi muri iki gihugu cya Zimbabwe, iyi ndwara iri guterwa no kubura kw’amazi meza muri iki gihugu kiyoborwa na Perezida Emmerson Mnangagwa giherereye mu majyepfo y’ Afurika.

Igihugu cyabaye umwanda kubura ingaruka zibiza zakurikiwe no kubura amazi meza.

Zimbabwe yagiye ihura n’ ibibazo bitandukanye byaterwaga kenshi nikibazo cya Politike yo kutumvikana kwa bayobozi bayoboye Zimbabwe nabo mu burengerazuba bw’ Isi barimo abantu nka Leta Zunze Ubumwe z’ America nabandi bo mu bihugu by’ Uburayi abo nabo bagiye bafatira kenshi ibihano mu by’ ubukungu iki gihugu cyahoze kiyoborwa na Muzehe Robert Mugabe utarajyaga avugirwamo cyangwa ngo yemere imyanzuro yose yagiye ahabwa nabo we yitaga bagashabuhake barusahurira mu nduru.

Inkubi y’ umuyaga wa Idai wibasiye intara ya Beira.

Ikibazo cyibura ry’ amazi cyigaragazwa cyane nabaturage aho bakoresha ijambo ryuko amazi muriki gihugu ari imboneka rimwe ndetse abonwa nabantu bake cyane kandi akabageraho nabo ari amazi mabi cyane kuko naho bayabonye abatera indwara abari muri iki gihugu baravugako bitewe nibiza biherutse kwibasira amajyepfo ya afurika aho Umuyaga wa Idai wibasiye igice cyikigihugu cyitwa Beira.

Related posts

Sudan: Umuryango mpuzamahanga uratabariza abari kwicwa badafite ubarengera mu mirwano ya RSF na Leta.

Ngenzi Kepfa

GABON: IMPINDURA MATWARA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA MURI POLITIKE Y’ AFURIKA, ALI BONGO NAWE YANZWE N’IGISIRIKARE.

M Fabrice

Congo Kinshasa: Abatavuga rumwe na Leta bongeye gukozanyaho na Polisi

M Fabrice

Leave a Comment