7.8 C
New York
April 18, 2024
Global News Stories

Kenya: Imirambo 226 y’abiyicishije inzara basenga niyo imaze kugaragara

Inkuru y’abayoboke ba rimwe mu madini y’inzaduka akorera muri Kenya biyicishije inzara kugeza bashizemo umwuka, ikomeje guca ibintu mu ibitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga.

 

Habonetse indi mirambo 15 y’abantu biyongera kuri 211 bavugwaga mu minsi ishize nk’uko byemejwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

 

Abapfuye bivugwa ko bari abayoboke b’urusengero rw’Inkuru Nziza ribarizwa mu Itorero Mpuzamahanga ry’Inkuru Nziza, ruherereye mu Mujyi wa Malindi uherereye hafi y’Inyanja y’u Buhinde.

 

Paul Nthenge Mackenzie watangije iryo torero yari umumotari nyuma aza kuba umupasiteri, kuri ubu akaba akurikiranyweho urupfu rw’abo bayoboke kuko bivugwa ko ari we wabategetse kwiyiriza ubusa kugeza bapfuye maze “bagahura na Yesu.”

 

Komiseri wa Polisi muri ako gace Rhoda Onyancha, yagize ati: “Nyuma y’igikorwa cy’uyu munsi cyo kubashakisha, imirambo 14 yashyinguwe, ariko hari n’undi wabonetse nyuma mu ishyamba. Hari n’uwatahuwe n’itsinda ry’ubutabazi akiri muzima.”

 

Mu bamaze kuboneka bashizemo umwuka, hasuzumwe imibiri y’abagera ku 112 basanga abenshi muri bo barishwe n’inzara nk’uko byemezwa n’abaganga ndetse n’itsinda ry’abakomeje iperereza.

 

Abandi, barimo abana, bagiye bagaragaza ibimenyetso byo kunigwa, gukubitwa cyangwa bagahezwa umwuka mbere yo gupfa.

 

Inyandiko y’urukiko yasohotse mu cyumweru gishize yavugaga ko imwe mu mirambo yari yamaze gukurwamo ibice by’umubiri, bikaba bikekwa ko abakekwa bashobora kuba bari baratangiye gukora ubucuruzi butemewe bw’ibyo bice by’umubiri.

 

Minisitiri w’Umutekano wa Kenya Kithure Kindiki, yasabye abaturage kujya bagira amakenga, yibutsa abanyamakuru ko kugeza ubu nta kuri guhamye kuraboneka mu gihe iperereza rikomeje.

 

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Polisi yatangaje ko abantu 26 ari bo bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho iby’izo mpfu.

 

Bivugwa ko mu bafashwe harimo Mackenzie n’agatsiko bafatanyije mu kwemeza abayoboke kwiyicisha inzara mu izina rya Yesu, ndetse bagaharanira ko hatagira umuntu n’umwe ucika aho bari bihishe mu ishyamba akiri muzima cyangwa ngo ahagarike kwiyiriza.

 

Iyo nkuru idasanzwe yatumye Abanyakenya bacika ururondogoro, kugeza ubwo na Perezida wa Kenya Dr. William Ruto ubwe ashyiraho Komisiyo yihariye ikurikirana byimbitse iby’izo mpfu.

 

Yanashyizeho itsinda rigenzura imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere kugira ngo hakumirwe ko ibibazo nk’ibyo byakongera kubaho mu bihe bizaza.

 

Bivugwa ko umuvugabutumwa w’ikirangirire Ezekiel Odero, ashobora kuba yihishe inyuma y’ibyabaye kuko yari asanzwe afitanye umubano wihariye na Mackenzie.

 

 

 

Related posts

Leta y’u Rwanda irateganya amasomo yihariye kubasoje igifungo cya Jenocide

M Fabrice

Amadini: Abashinganye na Apôtre Paul Gitwaza Zion Temple bamugejeje mu rukiko, Ese n’iki basaba urukiko?

M Fabrice

UMUTONI SANDRINE YASIMBUWE NA VUGAYABAGABO JACKSON KUMWANYA W’ UMUYOBOZI MUKURU W’UMURYANGO IMBUTO FOUNDATION.

M Fabrice

Leave a Comment