Byari akababaro gakomeye Ku muryango wo mu Karere ka Nyaruguru wa Ntakirutimana Emmanuel ubwo bakiraga inkuru mbi yakakabaro gakomeye nyuma yuko kunshuro yabo ya mbere we n’umugore we babyaraga abana bafatanye bakaza kungwa mu bitaro bya kaminuza y’uRwanda CHUK kuri uyu wa mbere ubwo bageragezaha kubatandukanya.

Abana b’impanga bavutse bafatanye bitabye Imana, aba bana bavukiye ku Bitaro byo ku Munini mu Karere ka Nyaruguru ku wa Kane w’icyumweru gishize, nyuma bahita boherezwa ku bitaro bya Kaminuza y’ u Rwanda bya Kigali (CHUK) kugira ngo babagwe batandukanywe.
Umubyeyi wabo, Ntakirutimana Emmanuel wamaze gutangazako aba bana bitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023 inkuru mbi yakakabaro kuri uyu muryango wari wibarutse ku nshuro ya mbere ukagira ibyago byo kubyara abana bafatanye babiri basangiye inda n’ igitsina gusa abaganga bageragezaga ku batandukanya, nubwo amahirwe yo kubaho yari make cyane, haherukaga kugaragara abandi bana mu Rwanda nabo bavutse bafatanye umutwe aho nabo baje kwitaba Imana ntibabasha kubaho, ababyeyi baragirwa inama yo kujya bajya kwipimisha kwa muganga igihe cyose bakimenya ko basamye bagakurikirana ubuzima bw’ abana babo.