9.1 C
New York
April 20, 2024
Global News Politics

Congo Kinshasa: Abatavuga rumwe na Leta bongeye gukozanyaho na Polisi

Igipolisi cya Leta ya Kinshasa kuri uyu was 25 Gicurasi 2023 cyashyamiranye n’uruhande rutavuga rumwe na Leta.

Abanya Polite barimo Mouse Katumbi, Martin Fayulu, Delly Sesanga ndetse na Miata Ponyo kuri uyu was Kane byari byitezwe ko bari buze kwigaragambiriza imbere y’icyicaro cya Komisiyo y’amatora (CENI).

Ibi byapanzwe nyuma Yuko kuwa mbere w’iki cyumweru hari hateganyijwe imyigaragambyo gusa iza kurangwa n’imvururu hagati ya polisi n’abigaragambya.

Kuri uyu wa mbere wiki cyumweru mu myigaragambyo yabaye abantu 300 batawe muri yombi naho 150 barakomereka.

Kuri uyu wa Kane hafi y’ahakorera CENI muri Komini Gombe i Kinshasa hari hoherejwe abapolisi benshi, mu rwego rwo kubuza abigaragambya kuhigaragambiriza.

Amashusho yashyizwe ahagaragara yerekana abigaragambya bumvana imitsi n’abapolisi bari babafungiye umuhanda, ari na ko baterana amagambo.

Opozisiyo ya RDC yari yateguye kwigaragambiriza imbere ya CENI, mu rwego rwo “guhagarika umushinga w’uburiganya Denis [uyobora CENI] ateganya gucura mu nyungu za Félix Tshisekedi.”

Mu Ukuboza uyu mwaka ni bwo muri Congo Kinshasa hateganyijwe amatora rusange arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Mu gihe habura amezi atandatu ngo aya matora abe, uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rufite impungenge z’uko aya matora ashobora kongera kubamo uburiganya nk’uko byagenze mu matora yo muri 2019.

Martin Fayulu uvuga ko yari yayatsinze bikarangira amajwi ye ahawe Tshisekedi yatangaje ko “ntituzemera ko hongera kubaho ubujura bw’amatora”, mbere y’uko Moïse Katumbi byitezwe ko aziyamamaza atangaza ko “turashaka amatora nyayo.”

Umunyapolitiki Delly Sesanga na we yunze mu rya Fayulu na Katumbi, ashimangira ko RDC atari umutungo wa CENI, Tshisekedi cyangwa inshuti zabo.

Related posts

Urubanza rw’ abarega Intumwa Paul Gitwaza rukomeje kutavugwaho rumwe n, abakristu kuko bidakwiye bikomeje kuba ikibazo kwamadini kujyanana mu nkiko.

Ngenzi Kepfa

ABANYARWANDA BAKUNDA URWENYA NDETSE TWIMUKIYE AHANDI HAGUTSE KURUSHAHO KUGIRA NGO BARUSHEHO KURYOHERWA N’ISEKA RUSANGE, IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NDARUHUTSE MERCI UTEGURA GEN-Z COMEDY SHOW. 

Ngenzi Kepfa

NKUKO YABIVUZE PEREZIDA PAUL KAGAME UMUYOBOZI AGOMBA GUKORERA MUNYUNGU Z’ABATURAGE, BWANA FRANÇOIS HABITEGEKO NA MADAM ESPÉRANCE MUKAMANA BIRUKANWE KU MIRIMO.

M Fabrice

Leave a Comment