
Gisimba Mutezintare Damas yavutse kuwa 15.Gicurasi.1961 ni mwene Gisimba Pierre naho nyina akitwa Gisimba Danseulla yatangiye kuyobora Orphelin ahagana mu mwaka 1986 ubwo se wa Gisimba Damas witwaga Pierre Gisimba yaramaze gutabaruka na nyina Gisimba Danseulla yahise nawe mu mwaka wi 1988 atabaruka mu mahoro.
Kadutangire amateka yuyu mugabo wumugiraneza twibaza ku nkomoko yu bugira neza bwe?
Sekuru wa Gisimba yitwaga Mercqeuolle Gisimba niwe watangiye igitekerezo cyo gufasha ababaye nyuma y’ intambara y’isi ya kabiri kuko mu Rwanda hahise hatera inzara ikomeye yahitanye benshi yitwaga Ruzagayura, uyu sekuru wa Damas Gisimba yahereye aho yaratuye i Butare atangira afasha benshi kubaho ahereye cyane ku bana nabandi bantu batagira kivurira yaje gukomeza kubafata gusa aza gutabaruka uyumurimo w’ ubugiraneza ukomezwa n’ umuhugu we Pierre Gisimba numugore we Danseulla Gisimba aho babanje kujya barerera abana bose babafashaga munzu nto bari batuyemo.
Mu mwaka wi 1980 baje kubaka inzu nini kurushaho bakajya bafasha abaje babagana bose ntanumwe barobanuye Pierre na Danseulla bakomeje uwo murimo wubugira neza kugeza batabarutse nuko guhera mu mwaka 1988 umuhungu wabo Mutezintare Damas Gisimba akomeza kujya arera abana anafasha abaje bose bamugana kuri Orphelin yabo yarizwi cyane nko kwa Gisimba.
Mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 aha kwa Gisimba hari harimo abana ndetse kuva kwitariki 7.Mata.1994 ubwo byari byamaze kumenyekana ko indege yuwari Perezida w’ u Rwanda Habyarimana Juvénale yahanuwe Abatutsi bari batangiye kwicwa gusa hara bamenyeko kwa Gisimba ho hari hatekanye batangira kuhahungira gusa interahamwe nabandi bari bari mubwicanyi batangiye guhiga Gisimba numuryango we ndetse mukuru wa Gisimba witwa Jean François Gisimba nkuko yigeze kubivuga ati: kiriya gihe yakoresheje inkunga bari bamaze iminsi bakiriye ivuye muri Croix Rouge kugira ngo abicanyi batinjira muri Orphelin bakica abari bahahungiye barengaga abantu 400.

Damas Gisimba Mutezintare batangiye gutera Orphelin yabo we yahisemo kwanga gusiga abo yararinze gusa bimaze kwemezwa ko we numuvandimwe we bagomba kwicwa yaje guhungira muri Kiliziya ya St Michel aza kongera kuboneka ubwo ingabo zari iza FPR zamurokoraga zi maze gufata Kigali nawe arokokera mu Kiliziya uko, gusa abari barahungiye muri Orphelin yo kwa Gisimba bagumyemo nawe akomeza kubitaho abasha kuharerera abana barenga 600 bi mfubyi gusa nyuma yuko Leta y’u Rwanda ishyizeho politike yo kurerera abana bose mu mumuryango iyi Orphelin yo kwa Gisimba yahinduriwe inyito yitwa Gisimba Mémorial Center aho ubu irimo aho abana bidagadurira ndetse n’ ishuri ribanza.
Gisimba Mutezintare Damas yakoze umurimo utoroshye aho abenshi bamushimira cyane kuburerebwiza yabaye abandi akabarokora, yagiye yambwikwa imidari myinshi ariko uwo yambitswe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu 2015 w’ Umurinzi w’igihango wamushyize mu ndashyikirwa igihugu cyagize mu mateka, abenshi ba babajwe n’ urupfu rwe aho byemejwe ko yazize uburwayi yaramamye iminsi asize abana bane n’ umugore umwe ndetse nundi muryango mugari wabana batagira ingano yareze bari imihanda yose yisi. Twihanishije Umuryango we n’abanyarwanda muri rusange kandi dusabiye Gisimba Mutezintare Damas Imana imwakiremu bayo.