
Muri Afurika hakunze kurangwa n’ibihe bikomeye mu matora na nyuma yayo, icyumweru dushoje guhera kuwa kane kugera kuwa gatanu mu Zimbabwe igihugu cyayoboye na Muzehe Robert Mugabe wasimbuwe na Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa nyuma ya Coup d’etat yakorewe ageze mu myaka irenga 30 kubutegetsi yashakaga gukomeza kuyobora ariko abasirikare babashaka guhindura ubutegetsi mu mwaka 2017.
Akanama gashinzwe amatora muri Zimbabwe kuruyu wa gatandatu tariki 26/08 kemeje ko umukandida akaba ari nawe warusanzwe ari kubutegetsi Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa ukomoka mw’ ishyaka ZANU PF ariwe wongeye kwegukana intsinzi mu matora yahanganyemo bikomeye n’ umukandida wabatavuga rumwe n’ ubutegetsi Nelson Chamisa ukomoka mwishyaka we rya Citizens Coalition for Change (CCC).
Amatora muri Zimbabwe yongeye kwegukanwa n’a Dr Emmerson Dambudzo Mnangagwa nkuko akanama gashinzwe amatora kabitangaje aho kemeje ko yegukanye amatora ku majwi 53%, gusa nkuko bitangazwa na bamwe mu basesenguzi nabatavugarumwe n’ubutegetsi barakemanga ibyavuye mu matora, kuko umukandida Nelson Chamisa we yagize amajwi angana na 44% aho yahanganye bikomeye na Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa wahabwaga amahirwe yo kongera gutsindira indi Manda yo gukomeza kuyobora Zimbabwe.
Abarwanashyaka ba ZANU PF bakiri kubarura amajwi yibyavuye mu matora batangiye kubyina indirimbo zintsinzi hanze yaho amajwi yabarurirwaga bemezako bidasubirwaho umukandida wabo Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa yamaze gutsinda.