Icyamamare I Hollywood umugabo w’ibigango byinshi cyane ufite inkomoko muri Trinidad & Tobago mu birwa bya Karayibe yakoze amateka atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’America aho nk’umukinnyi wamafirime ndetse wakunzwe kuko yagaragaye muri Firime zirimo niyabaye imwe muri Firime zibihe byose Black Panther aho iyi Firime yagaragayemo yerekanaga ibigwi by’ ubwami bwabirabura bukomeye cyane ndetse bwari burimo indwanyi zakataraboneka aho bwagiye butsinda amahanga atandukanye.

Uyu mugabo wirabura uherutse no gutumirwa mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi mu Rwanda aho yanise umwe mu bana b’Ingagi uvuka mumuryango witwa Mutobo naho nyina akitwa Akaramata icyamamare I Hollywood Winston Duke yise uyu mwana w’Ingagi INTARUMIKWA kurubu uyu mugabo yahawe ubwene gihugu bw’u Rwanda.


Ibi ni nyuma yuko we na mugenzi we nubundi bakinanye muri ino Firime yuruhererekane Black Panther yamamaye cyane nka Wakanda Forever Danai Gurira a.k.a Okoye bakiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro.



Amafoto Winston Duke X handle.