Kuruyu wa Gatatu tariki 6/Nzeri nibwo hagiye hanze ifoto ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida William Samoei Ruto ubwo bari mu nama yiga kikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere muri Afurika yaberaga I Nairobi aho yahuriye n’abandi banyacyubahiro benshi muri Afurika no kwisi yose muri rusange barimo nk’ Umunyamabanga w’Umuryango w’abibumbye Bwana António Guterres, Perezida wa Komisiyo y’ Ubumwe bw’uburayi Ursula Von Der Leyen, John Kerry wahoze ari Umunyamabanga wa 68 wa Leta Zunze Ubumwe z’America n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat, HE Denis Sassou N’Guesso wa Congo Brazzaville, HE Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye EAC ndetse n’abandi benshi.

Imwe mumafoto yabaye ikimenya bose cyane ya Perezida Paul Kagame na Perezida William Samoei Ruto bahuje Urugwiro baseka yongeye kuvugwaho nabatari bake ndetse bongeye gushimangira ko umugabane w’ Afurika arumwe ndetse ko urukundo rwukwiye gukomeza kwimakazwa byongeye gutuma kumbugankoranyambaga cyane cyane bagaruka kuri amwe mu mafoto ya Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda yagiye ashimangira Urugwiro agira by’umwihariko kuri bagenzi be babanyafurika aho tugiye kurebera hamwe amwe mumafoto mu bihe bitandukanye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahuje urugwiro nabamwe mubabaye naba Perezida babanyafurika.
Ngururutonde rwamwe mumafoto ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahuje urugwiro nabamwe mubabaye naba Perezida babanyafurika aho akunze kubakira neza ndetse akagaragarana nabo baseka bishimye,
Perezida Paul Kagame ubwo yaramukanyaga na Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuri bagaragaye baseka bahuje urugwiro ndetse na Nyakubahwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni na Nyakwigendera Perezida Robert Mugabe bari bishimye cyane.
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nanone yagaragaye yahuje urugwiro cyane na Cyril Ramaphosa w’ Afurika Yepfo na Hakainde Hichilema wa Zambia.
Perezida Paul Kagame yongeye kugaragara mwifoto na Perezida Dr William Samoei Ruto wa Kenya bahuje nawe urugwiro
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame nabategetsi batandukanye bagaragara kenshi bahuje urugwiro bishimye by’umwihariko ababanyafurika batandukanye.