Byari ibyishimo byakataranoneka Ku Rwanda ubwo Pariki y’ igihugu ya Nyungwe icumbikiye ibinyabuzima bitandukanye biboneka hake kw’isi by’umwihariko inyamaswa, ibimera by’amoko arenga ibihumbi bitanu, amasumo n’ imigezi itangukanye byihariye ikaba ari nayo nkuko byemezwa isoko y’ umugenzi wa mbere kumugabane w’ Afurika Nile ukaba uwakabiri muremure kw’isi ndetse n’ ikiraro cyo mu kirere cyubatswemo gikurura ba mukerarugendo kizwi kw’izina rya Canopy Walk.

Iyi Pariki y’ igihugu ya Nyungwe isanzwemo undi mwihariko w’ indabo zacyimeza zitaboneka ahandi kwisi za moko menshi cyane ndetse n’inyoni zamoko menshi.
Iyi Parike kandi ikora ku mupaka uhuza u Rwanda n’ umuturanyi wo mumajyepfo ashyira amajyaruguru u Burundi, iyi Pariki imaze gukundwa nabatari bake bitewe n’Iterambere ryashyizweho mu kwita kubyanya nyaburanga by’ u Rwanda n’ urwego rw’ igihugu rw’ Iterambere (RDB) muguteza imbere ubukerarugendo.
Pariki y’ igihugu ya Nyungwe yamaze gushyirwa mu murage w’isi n’ ishami ry’ umuryango w’ Abibumbye ryita Kubumenyi n’ Umuco (UNESCO) kuri ubu nkuko byagaragaye uyu muryango wabanje gukora isuzuma rihagije kugira ngo wemeze iyi Pariki ndetse unafashe kugira ubudasa muzindi Pariki kwisi hose.