Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, Mico The Best yatangaje ko yambitse impeta uwo bitegura kurushinga.

Mu magambo y’urukundo yagize ati “Reka tubane mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwacu guhera uyu munsi. Kuva bwa mbere tugihura nahise menya ko nzashaka kubana nawe ibihe byose, urakoze kunyemerera”.
Ibi yabyanditse ku mafoto ubwo yari ateye ivi asaba umukunzi we ko yakwemera kumubera umugore.
Bivugwa ko Mico The Best n’uyu mukunzi we Clarisse bamaze igihe kitari kinini bakundana gusa ngo umukobwa yari aherutse kujya kumwerekana iwabo baranamushima.
Clarisse utarakunze kugaragara mu myidagaduro, azwi muri film zigeze gusohorwa n’umunyemari Bad Rama gusa na bwo ntiyagaragayemo cyane.
Na none kandi uyu mukobwa ngo yigeze kujya mu ruganda rwo kumurika imideri ariko na bwo ntiyabimazemo igihe kinini cyangwa ngo abyamamariremo.
Mico yiyongereye mu bandi bahanzi basabye abakunzi babo ko bababera abagore n’abamaze igihe gito babanye, harimo Meddy, Emmy, Platini P, Kitoko n’abandi.
KANDA HANO USURE IRIS TV WUMVE AMAGAMBO AKOMEYE MICO THE BEST YAVUZE K’UMUGORE WE
