Umuganura2023: Mu karere ka Rutsiro bizihije umunsi w’umuganura babukereye [Amafoto]

Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Ruhango mu Ntara y’Iburengerazuba abaturage bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Imuganura ari benshi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023.

Uretse kuba ari ho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi wanizihirijwe ku rwego rw’Umudugudu mu Rwanda hose.

Ku munsi w’Umuganura hamurikwa ibyasaruwe mu mwaka 2022/2023, abaturage bagahabwa ubutumwa bujyanye nuko bazongera umusaruro mu gihe cy’ihinga gikurikiyeho.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse ni we Mushyitsi Mukuru muri uyu muhango witabiriwe n’abaturage b’ingeri zose.

Bamwe mu baturage ba Rutsiro bamaze kubwira Imvaho Nshya ko bashoboye kweza ibirayi, ingano, ibitoki, akawunga n’ibindi bihingwa.

Imvaho Nshya yamenye ko Akarere ka Rutsiro kishimira ko kejeje ibigori Toni 24,423 byahinzwe kuri hegitari 8,141.

Bejeje ibishyimbo Toni 36,638 byahinzwe kuri hegitari 15,266. Banishimira ko bejeje ibiyari Toni 214,280 zahinzwe kuri hegitari 10,714.

Mu Karere ka Rutsiro habarurwa ubuso bw’amaterasi y’indinganire bungana na 4,138.

Mu bijyanye n’ubworozi mu 2022/2023 habonetse umukamo ungana na litiro 2,825,805.

Inka ziri mu Karere ka Rutsiro ni 61,455 zororerwa mu nzuri 364. Inka zimaze guterwa inanga ni 3,028.

Inka zitanga umukamo muri aka Karere ni 45,750.  Umubare w’Ihene zorowe ni 24,032 mu gihe intama ari 22,580.

Mu Karere ka Rutsiro kandi, abaturage bakora ubworozi bw’inkoko zitanga umusaruro w’amagi 155,600 n’izitanga inyama Toni 27,600.

Umusaruro w’amafi asarurwa mu kiyaga cya Kivu wageze kuri Toni 5,726,478.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *