Umurusiya watangiye arumutetsi akaza kuba umushora mari mugushinga ikigo gikomeye gikora umwuga wo gucunga umutekano bimaze kwemezwa ko yaba yamaze kwitaba Imana agiye mumpanuka y’ indege mu Burusiya uyu wari inshuti yakadasohoka ya Nyakubahwa Vladimir Poutine gusa basa nabapanze akantu muminsi ishize nkuko bitangangazwa nabantu batandukanye basesengura politike y’ Uburusiya ko gushaka guhirika ubutegetsi bwe.
Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi w’ abacanshuro kabombo bitwa Wagner group bakomoka mu Burusiya bakaba imbaraga za Poutine mu gukomeza ubuhangange bwa Moscow kuruhando mpuzamahanga byemejweko yamaze kwitaba Imana aguye mu mpanuka y’ indege yabereye mu Burusiya. Uyu mucanshuro kabombo wamamaye cyane apfuye nyumay’ amazi abiri we n’umutwe ayoboye bivumbuye kuri federasiyo y’ Uburusiya ndetse bayitangijeho ibitero nubwo nyuma byahagaze ntacyo bigezeho kubufasha bwa leta ya Belarus.
Yevgeny Prigozhin ni umwe mu bantu icumi bari bari mu ndege ya sosiyete Embraer yari ivuye mu murwa mukuru Moscow yerekeza St Petersburg, nkuko ibiro ntaramakuru by’ abarusiya, TASS byabitangaje. Iyo ndege isanzwe itwara abangenzi biyubashye yari ifite abgenzi barindwi nabandi batatu bashinzwe gutwara indege bose ntanuwe wabashije kurokoka, indege baravuga ko yaguye mu gace ka TVER kari mu majyaruguru y’ umurwa mukuru Moscow.
Progozhin apfuye nyuma y’ iminsi mike agaragaye nanone mu mashusho ku mbugankoranya nyuma yigihe atagaragara bigakomezwa kwemezwako yaba yarafatiwe muri afurika aho ikigo cye Wagenr group gifite ibikorwa ndetse ni nyuma yuko Poutine akiyeho Umungwanyi we wa kadasohoka umugaba w’ ingabo zirwanira mu kirere m’ Uburusiya Gen Sergei Surovikin.