Ubutumwa bwa Nyakubwahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame..

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame atangiza icyumweru cyo kwibuka kunshuro ya 29 ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

 

Buri mwaka tariki ya 7/Mata isi yose yifatanya n’abanyarwanda bose Kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, uyumunsi wemejwe n’umuryango w’ abibumbye mu mwaka wi 2004 nkumunsi mpuzamahanga.

Katukugezeho Ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’ u Rwanda Paul Kagame yagejeje kubanyarwanda n’ inshuti z’ u Rwanda ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka n’ iminsi 100 murusange kunshuro ya 29 ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho yabanje kunamira abaruhukiye muri ururwibutso no gushira indabo kumva rusange ari kumwe na Madam Jeanette Kagame bakomereje ku gucanira abanyarwanda n’ isi yose urumuri rw’ ikizere.

Mwijambo rye Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’ u Rwanda Paul Kagame yavuze kubintu 13 yagize ati:

1. Biragoye kubona icyo umuntu avuga nyuma y’ubuhamya n’ikiganiro cyatambutse

2. Nyuma y’ibimenyetso byose n’ubuhamya, nta na rimwe ukuri kuzahishwa kutazatsinda iteka

3. Ni ngombwa kuba umugwaneza ariko mu gihe cya Jenoside ubugwaneza bwarabuze

4. Abantu Bishwe Bazira Uko baremwe, nta muntu N’umwe wahisemo kuvuka .
Uko ari cyangwa kuvuka uri uwo guhigwa

6. Ibikomere by’umutima biracyakomeye ariko ndashimira abanyarwanda uko bakomeye bagakomeza guharanira kubaho aho guhora barira cyangwa baguka mu mateka yahise kandi ababaje

7. Abanyarwanda bahisemo kubabarira no kunga ubumwe ariko ntabwo bituma twibagirwa. Abashaka kugoreka amateka bakwiye gukorwa n’isoni. Nta muntu numwe uzaduhitiramo kubaho uko tubaho, dufite imbaraga tuvana mu mateka akomeye twabayemo zituma ntawe tuzigera twemerera ko aduhitiramo uko tubaho. Ndababwiza ukuri mu gihe cyose tukiriho, tuzakomeza uko twifuza kubaho, nta wuzatubuza uburenganzira bwo kubaho uko tubyifuza

8. U Rwanda twahisemo ubumwe kuko niwo musingi twubatse kugira ngo tuzagira ejo heza h’iki gihugu

9. Amagambo mabi agamije kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside ariho, abahakana Jenoside yakorewe abatutsi barahari hirya no hino, ndashishikariza urubyiruko kumenya amateka y’iguhugu, abanyarwanda nta na rimwe tuzigera twemera abaducamo ibice, nta na rimwe bizongera kubaho, ntabwo bizongera kubaho

10. Igihe twifuje ubufasha kugira ngo Jenoside ihagarare isi yose yaduteye umugongo, ubutumwa burimo ni uko tugomba kumenya ko gukomeza kwigira no guhera ku bibazo twahuye nabyo bikavamo amahirwe.

11. Tuzahora turi umwe nk’abanyarwanda

12. Tuzahora dushimira kandi turi kumwe n’inshuti zacu zikomeje kubana natwe kugira ngo dukomeze tugira amahoro n’iterambere

13. Ndashimira abanyarwanda ko bikomeje bakemera bakubaka igihugu cyacu.

 

Image source by Village Urugwiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.