Ubukungu bw’ u Rwanda buhagaze bute uyumunsi?

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa.

Biremezwa ko ubukungu bw’igihugu buri kuzahuka nyuma y’icyorezo cya COVID 19 ndetse nubwo amakimbirane ahanganishije ibihugu by’Uburusiya na Ukraine akomeje ntacyo biri guhungabanya cyane mu mibereho y’abanyarwanda kuko bakomeje kwishakamo ibisubizo no gutsura umubano n’amahanga atandukanye mu rwego rwo kwagura imikoranire ni bihugu bitandukanye.

Mu ngendo zitandukanye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame amazemo iminsi mu bihugu bitandukanye hagiye hasinyirwamo amasezerano y’ imikoranire mu by’ ubucuruzi ni shoramari byitezweho gufasha igihugu kwagura imikoranire n’ amahanga ibi bikurikiye isingwa ni yemezwa ry’ Isoko rusange ku mugabana w’ Afurika ryashizweho kwikubitiro n’ u Rwanda igihe rwakiraga Inama rusange y’ umuryango w’Afurika yunze Ubumwe yabereye i Kigali.

U Rwanda ndetse ruherutse gutangira ubwikoreze bw’ imizigo mu kirere n’ indege nini kubufatanye na Sosiyete ya Qatar airways mugukomeza kwagura ubucuruzi ku mugabane wa Afurika, ikindi cyihariye nuko kandi u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo korohereza abakora urujya n’ uruza hakurwaho ikiguzi cya Visa kubinjira n’ abasohoka ku mipaka mugukomeza kureshya abashoramari no gutanga amahirwe kubifuza gukorera ubucuruzi no guhanga imirimo mishya mu Rwanda.

Banki nkuru y’ u Rwanda yemezako ubukungu bw’igihugu bwagumye igipimo cyizamuka ry’ubukungu kizaguma aho cyari kiri kuri 7% bitewe nuko hasuzumwe uko ibiciro ku masoko bihagaze kurubu urwunguko igihugu cyagize bugije ndetse ko hazakomeza gushakishwa inzira zitanduka kugirango haboneke imibereho myiza y’ abanyarwanda nubwo Ku masoko ibiciro bikomeza guhindagurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published.