Pacifique Kayigema utuye mu gihugu cy’Ububiligi yinjiye byeruye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yahereye ku ndirimbo ‘Yesu ni muzima’ igaragaza imbaraga n’ubushobozi biri mu kwiringira Yesu Kristo.
Ni indirimbo ifite iminota 4 n’amasegonda 53,itangira uyu mubyeyi w’abana batatu agaragaza uko Yesu Kristo adatererana abamwiringira n’imbaraga zo kwizera izina ry’Umwami n’umukiza.
Ati ” Abisi barahita, ndetse bakibagirana, Ariko Yesu ari uko yahoze ntabwo ahinduka namba.”
Yabwiye IRIS.RW ko yatangiye umuziki kuva mu buto bwe,akurira mu rusengero guhera muri Korali y’abana kugeza abaye umugabo.
Icyemezo cyo kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana agatangira gushyira hanze indirimbo ze ku giti cye, avuga ko ari ubushake bw’Imana kugira ngo umurimo wayo urusheho gukomera.
Ati“Iki n’icyo gihe Imana yashimye ko nyikorera binyuze mu ivugabutumwa ry’indirimbo”
Mu gusobanura iyi ndirimbo Kayigema Pacifique avuga ko abantu batakagombye guhanga amaso ku bikomeye bahura nabyo mu buzima cyane cyane muri iyi minsi y’icyorezo cya Covid-19.
Ati” Twakagombye kwibuka ko ijambo ry’Imana ritubwira ko mu isi turimo nta rindi zina tuboneramo gukira atari izina rya Yesu.Intumwa 4:12. kandi ko nta wundi agakiza kabonekamo,kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu,dukwiriye gukirizwamo.”
Akomeza agira ati “Amavi yose, mw’ijuru n’isi, apfukamire Izina rya Yesu Indimi zose, nazo zature, ko Yesu ari umwami.”
Asobanura ko umuhanzi afite akamaro kw’Itorero kuko umuziki ufite imbaraga zikomeye nko kuramya no guhimbaza Imana ijambo ry’Imana rivuga ko Uwiteka yururukira mu mashimwe y’ubwoko bwe.
Ati ” Dawidi iyo yacurangaga inanga ye imyuka mibi yasohokaga mu mwami Sawuli biciye mu gucuranga bityo umwami akaruhuka, tukongera tukabona inkuru za Paul na Silas ubwo bari mu nzu y’imbohe bararirimbye baramya maze ngo imiryango n’imigozi yari ibaboshye biracika.”
Mu buryo bw’amajwi ‘Yesu ni muzima’ yakozwe na Gates Sound amashusho atunganywa na Hertier Patrick.yumvikanamo amajwi ya Rebecca B. Niyitegeka, Jado kelly & Pacifique K.
‘Yesu ni muzima’ yagiye hanze kuwa 26 Kamena 2021, ubwo twandikaga iyi nkuru yari imaze kurebwa n’abasaga 6,oo7 kuri shene ya Youtube y’uyu muhanzi yitwa ‘Pacifique Kayigema’.
KURIKIRA IBIGANIRO BYA IRIS TV NTIWIBAGIRWE GUKANDA SUBSCRIBE
https://www.youtube.com/watch?v=xPGCt0N3MyQ