TWAGIRAYEZU GASPARD YAMAZE KWINJIRA MURI MINEDUC AHO ASIMBUYE MADAM Dr. VALENTIN UWAMARIYA WASHYIZWE MURI MIGEPROF.

Bahererekanye ububasha Bwana Gaspard Twagirayezu n’a Dr Valentine Uwamariya wagizwe Minisitiri

Minisiteri y’Uburezi nimwe muri za Minisiteri zagiye zihundurirwa inshuro nyinshi abayobozi nyuma yo kugenda hagaragaramo ibibazo byinshi byingutu aho iyi Minisiteri imaze kongera guhabwa undi muyobozi aho mw’ itangazo rya shyizwe hanze kuwa 22/Kanama/2023 n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo na Minisitiri mushya wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) aho yagennye ko Bwana Gaspard Twagirayezu.

Iyi Minisiteri y’Uburezi yayoborwaga na Dr Valentine Uwamariya we wahinduriwe imirimo gusa akaguma muri Guverinoma y’ u Rwanda aho yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango isanzwe izwi nka MIGEPROF.

Muriki gitondo cya tariki 28/Kanama nibwo Minisitiri w’Uburezi mushya Bwana Gaspard Twagirayezu yahererekanyije ububasha na Dr Valentine Uwamariya wari usanzwe kuri uwo mwanya n’umuhango witabiriwe n’abandi Bayobozi muri Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho birimo Rwanda Education Board (REB), NESA ndetse na HEC. 

Minisitiri Gaspard Twagirayezu wa MINEDUC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *